Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuvugizi wa ADEPR yahuje imbaraga na Korali Hoziana bahembura imitima y’abakristo ba Kacyiru -Amafoto + Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 September 2018 saa 12:17'

Kuri iki cyumweru taliki ya 09 Nzeri 2018 itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kacyiru biriwe mu bihe byiza by’ivugaubutumwa rigamije kwemyegeza umuriro w’ububyutse ari no muri ubwo buryo iri vugaubutumwa barifashijwe n’abakozi b’Imana barimo Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge ,Rev.Karuranga Ephreum umuvugizi wa ADEPR hamwe na Pastor Uwambaje Emmanuel.

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kacyiru ni hamwe mu hantu harangwa ibihe byiza by’ububyutse bukomeye binyuze mu biterane by’amasengesho n’ibitaramo by’ivugabutumwa bihabera .

Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge yabaye mu materaniro ya mbere n’aya kabiri abera aha ku Kacyiru noneho nyuma ya saa sita ikora igitaramo gikomeye cyanyuze abakitabiriye mu ndirimbo z’iyi korali nka "Yerusaremu,Nkuko imisozi,Satani yaratsinzwe ,Mabuja wo kwa Namani n’izindi nyinshi zakanyujijeho by’umwihariko hanumvikana indirimbo nshya z’iyi korali .


Rev.Karuranga Ephreum umuvugizi w’itorero rya ADEPR niwe wabwirije abakristo bo ku Kacyiru

Rev.Karuranga Ephreum umuvugizi w’itorero rya ADEPR yabaye umwigisha w’ijambo ry’Imana mu materaniro yose uko ari abiri ya mbere ya saasita yigishije amagambo akomeye akangurira abakristo gukizwa neza no kumenya kugenzura ibyo bavuga kuko amagambo burigihe asenya kandi bakareka kuba indyandya nk’abafarisayo bavugaga ko bakijijwe byo ku munwa nyamara imitima yabo ikaba kure y’ibyo bavuga.

Nyuma ya saa sita korali Hoziana yakomeje gutaramana n’abakristo bo ku Kacyiru aho yifatikanije na korali Ijwi ry’umwami Yesu bakora igitaramo kiza cyanyuze abakitabiriye.



Korali Hoziana yatunguye umuririmbyi wayo umaze imyaka 50 muri korali imukorera ibiroli iranamugabira

Agashya kabereye muri iki gitaramo n’uburyo korali Hoziana yatunguye umuririmbyi wayo Madame Mukandoli Charlotte ikamukorera ibiroli by’isabukuru ya yubire y’imyaka 50 amaze ari umuririmbyi wa korali Hoziana maze bamuha impano y’ijambo ry’Imana ndetse banamugabira inka y’inzungu nk’ishimwe ry’uburyo yitanze mu murimo w’Imana imvi zikaba zibaye uruyenzi ataracogora.

Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kacyiru yavuzeko bashima Imana cyane ko intego y’igiterane cyabo yagezweho ati:" Twari twateguye iki giterane cy’umunsi umwe dufite intego yo gukomeza kwenyegeza ububyutse mu mukumbi w’Imana kandi rwose byagezweho kuko indirimbo za korali Hoziana ndetse n’amagambo y’Imana yigishijwe n’umuvugizi wa ADEPR hamwe na Pastor Uwambaje biseze impemburo mu mitima y’abakristo ndetse hanabonetse abizera bashya nk’inshingano Yesu yasigiye itorero .

REBA VIDEO ZARENZE IKI GITARAMO:

UMVA KANDI UFASHWE N’INYIGISHO IKOMEYE UMUVUGIZI WA ADEPR YIGISHIJE KURI ADEPR KACYIRU:

UMVA KANDI UFASHWE N’INYIGISHO PASTOR UWAMBAJE EMMANUEL YIGISHIJE MURI IKI GITERANE :


Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa Paruwasi ya Kacyiru yashimye umusaruro w’iki giterane

Korali Ijwi ry’umwami Yesu mu ndirimbo "Inuma ziraguguza" yanyuze imitima ya benshi





Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge yabereye umugisha abakristo ba ADEPR Kacyiru



Abantu bari benshi cyane muri iki gitaramo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.