Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuvugabutumwa ukomeye yatawe muri yombi akekwaho kwibasira Perezida Museveni kuri Facebook

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umuvugabutumwa ukomeye mu gihugu cya Uganda, Joseph Kabuleta yatawe muri yombi kuwa Gatanu taliki 12 Nyakanga 2019 akekwaho kwibasira Perezida Yoweri Museveni anyuze kuri Facebook.

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuko ngo yatinyutse kwibasira Perezida w’igihugu ku giti cye abicishije mu butumwa yashyize kuri Facebook.

Bivugwa ko yanditse kuri Facebook anenga Museveni ndetse na gahunda za Leta zirimo iz’ubukungu, inganda imisoro n’ibindi.

Anashinjwa guhembera urwango rwibasiye Perezida Museveni n’umufasha we Janet Museveni.

Pastor Joseph Kabuleta uri mu bavugabutumwa bamamaye cyane muri Uganda, niwe wanashinze ihuriro ryitwa Watchman Ministries akaba n’umwanditsi ukomeye wanditse ibitabo birimo ikitwa ‘Strength of Character’.

Pastor Joseph Kabuleta mu nyigisho ze akunze kuvuga ko ari mu bahanuzi bakomeye ndetse akanaba umwalimu wa Bibiliya wahamagawe n’Imana ngo abwirize abantu ibyo kugaruka kwa Yesu.

Pastor Joseph Kabuleta yatawe muri yombi azzira kwibasira Perezida Museveni


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO