Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umutima w’imbabazi n’impuhwe bya gikirisitu wamuteye gusukira amarira imbere y’umuyobozi

Ubwanditsi , 22 February

Hari kuri uyu wa 22 Gashyantare 2019 mu kigo cy’amahugurwa cy’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda( LLB )ku Kacyiru ,mu nama y’iminsi ibiri yateguwe n’Inama y’amatorero y’abaprotesitanti mu Rwanda ,yari yahuje abayobozi b’uburezi mu matorero,ba mandateri,abayobozi b’ibigo by’amashuri na bamwe mu barezi,aho baganiraga ku ngamba bafata kugirango bazamure ireme ry’uburezi n’uburere bwa gikirisitu mu matorero y’abaporotesitanti.

Nk’uko IYOBOKAMANA.COM twabitangarijwe na Rev Pasteur Samuel Mutabazi umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri CPR,yagize ati:” Iyi nama yateguriwe aba bayobozi mu burezi mu nzego zose mu matorero y’abaporotesitanti mu Rwanda yari igamije gufatira hamwe ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi n’uburere bwa gikirisitu mu mashuri y’abaporotesitanti ahurira muri CPR”.


Rev.Pasteur Samuel Mutabazi umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri CPR

Mu kiniga cyinshi, n’amarira amubunga mu maso, Mukamana Beatha umwarimukazi muri TTC Gacuba yasutse amaganya mu kubaza Bwana Rukeba Eugene ushinzwe ubuyobozi no gucunga amashuri muri REB impamvu Mineduc yashyizeho ishami ry’abarimu bigisha mu mashuri y’incuke itazabakoresha mu burezi none bakaba bamaze imyaka itanu basohora abana badafite amahirwe yo kuzahanganira ku isoko ry’umurimo n’abandi bize uburezi.

Mu kumusubiza Rukema Eugene yahumurije uyu mubyeyi ko agiye kuvugana n’abo bireba kugrango aba bana nabo mu gihe gufata abarimu bigisha my y’incuke, nk’abandi barezi bajye bahabwa amahirwe yo kwigisha mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanzayagize.


Bwana Rukeba Eugene ushinzwe ubuyobozi no gucunga amashuri muri REB

Ati:” umuntu utarize ikintu akaba ariwe uha kugikora,ariko cyo ndaza kukikuvugira neza,kuvuga ngo uburezi kuri ariya mashuri abanza ,Leta ibishyiramo ingufu,kandi hari n’abantu yigishije kuhigisha ariko ikibabaje ni uko muri Mineduc ntabwo aribo dutoranya kubaha akazi,Reka nze kureba uko twabigira,kugirango bariya babone akazi,ariko abana tunabarinde kwigishwa n’abantu batabyigiye”.


Mukamana Beatha umwarimukazi muri TTC Gacuba yasutse amaganya mu kubaza Bwana Rukeba Eugene ushinzwe ubuyobozi no gucunga amashuri muri REB


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO