Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umusaza wigishije Apotre Gitwaza ibya Bibiliya yamuhaye ubutumwa bukomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
29 October 2018 saa 03:10'

Umushumba wigishije Apotre Paul Gitwaza mu ishuri rya Bibiliya Pastori Mudagiri Nowa yahaye ubutumwa bukomeye intumwa Paul Gitwaza n’abandi bose yigishije bakiri mu murimo w’Imana.

JPEG - 41.3 kb
Apotre Gitwaza yahawe ubutumwa

Uyu mushumba uri mu za bukuru yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa radiyo inkoramutima asobanura byinshi ku rugendo rw’ubuzima no kwigisha ijambo ry’Imana abakozi b’Imana batandukanye aho avuga ko abigiye ku birenge bye kandi abona ko bakomeza gutera imbere cyane bikamunezeza cyane avuga ko haimo intumwa y’Imana apotre Paul Gitwaza.

M’ubutumwa yahaye abakozi b’Imana bose bigiye ku birenge bye,Pastor Nowa yagize ati:”Nababwira ko bakomereza aho kuko intambwe batera ari nziza ariko na none ntibarusheho gutwarwa n’ibyisi ndetse kandi bakunde Imana ndetse bakunde no kuyikorera cyane kandi ntibishyire hejuru kuko Imana ariyo yonyine Izamura abantu mu nzego”

Pastor Nowa Mudagiri yize ishuri rya Bibiliya I Bukavu mu gihe kingana n’imyaka 6,akaba yarigishe mu ishuri rya Bibiliya yigisha abakozi b’iamana batandukanye barimo abakozi b’Imana bakomeye ndetse akaba anahamya ko anezezwa cyane ko kuba abakozi b’Imana nka Mutwa Samson w’I Nyanza na Samuel Niyungeko w’I Bujumbura na Apotre Gitwaza yigisheje guhera muri Ecodimu.

Bamwe mu bumvise ubu butumwa bakomeje kugenda babyitiranya n’ibihe Apotre Gitwaza amazemo iminsi,ariko kuri we ngo ntaho bihuriye

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.