Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuryango umaze imyaka 9 wihishe mu buvumo utegereje imperuka

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umugabo w’imyaka 58 n’abana be batandatu bo mu gihugu cy’u Buholandi bamaze imyaka icyenda mu cyumba cyo munsi y’ubutaka bategereje umunsi w’imperuka ngo ugere.

Byamenyekanye nyuma nyuma y’aho umuhungu wabo mukuru arambiwe akajya kunywa mu kabari kari mu gace inzu yabo iherereyemo, maze abari muri ako kabari bamutahuye batabaza polisi.

Ibi byabereye mu gace ka Ruinerwold, mu Ntara ya Drenthe mu gihugu cy’u Buholandi ari naho uyu murwango wari usanzwe utuye.

Nyir’akabari uri mu batabaje polisi, yavuze ko umuhungu mukuru w’uwo musaza yaje mu kabari bigaragara ko adatuje, yaka inzoga eshanu azimaze turaganira ampishurira aho umuryango we umaze iyo myaka yose .

Ati “Yatse inzoga eshanu arazinywa. Nyuma naganiriye na we aza kumpishurira ko yari yatorotse, ambwira aho baban’ubuzima babayemo maze duhita duhamagara polisi.”

Yongeyeho ati “Yari afite umusatsi mwinshi, ubwanwa bwanduye yambaye imyenda yashaje, ubona yaravangiwe. Yavuze ko atigeze ajya ku ishuri, ko yari amaze imyaka icyenda atiyogoshesha.”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu musore ngo yavuze ko gusohoka muri ubwo buvumo bamazemo imyaka 9 yose ari uko yari amaze kurambirwa ubuzima bubi bari babayemo.

Abapolisi bagihamagazwa bahise bajya aho uwo muryango wari wihishe, babasangamo bose bari mu cyumba cyo munsi y’ubutaka aho bari bamaze iyo myaka yose, maze babakuramo.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyatumye uwo musaza ajyana umuryango we mu buvumo mu kuhahungira imperuka.

Iyi nzu niyo basanze uyu muryango wihishemo mu mu cyumba cyo hasi

Bibiliya ivuga iki ku munsi w’imperuka?

Mu myaka isaga ibihumbi bibiri ishize, hagiye hatangazwa ubuhanuzi bushingiye ku ijambo ry’Imana ku iherezo ry’Isi ariko byose ntibyasohoye.

Hafi aha, mu mwaka wa 2000, byavuzwe ndetse binigishwa n’abakozi b’Imana batandukanye bo mu Rwanda bavuga ko imperuka yegereje. Abemera Imana basabwa kwitwararika ku bikorwa byabo byatuma batazajya mu ijuru.

Kuwa 21 Ukuboza 2012 nabwo hari hitezwe imperuka nk’uko byagaragajwe n’indangabihe y’ubuhanuzi bw’aba Mayan, tariki ya 26/08/2032 imaze igihe kirekire ivugwa ubona ko isa n’itegerejwe, hamwe n’izindi tariki zinyuranye usanga abantu babwirana ubwabo ariko zikarenga nta kintu kibaye, ubuzima bugakomeza.

Nyuma y’ibyo byose abantu bavuga, twashatse kurebera hamwe icyo Bibiliya Yera yo ivuga ku munsi n’igihe iyi mperuka izabera.

Mu gitabo cya Matayo handitse ngo “Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba. Kuko nkuko byari bimeze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge ntibabimenya, kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Niko no kuza kw’Umwami Yesu kuzaba…. nuko rero mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.” (Matayo 24:38-42)

Hari aho Bibiliya igira iti: “Dore ndaza vuba nzanye ingororano kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.” (ibyahishuwe 22:12)

Ibijyanye n’amatariki n’iminsi bihora bivugwa, ni ibitekerezo gusa bishyirwaho n’abantu ubwabo, cyane ko birangira nta kintu kibaye. Byerekana ko iby’uyu munsi nta muntu numwe; mu babayeho, abariho n’abazabaho uzi ibyawo keretse Imana yonyine, icyakora Bibiliya ntihwema kutwereka ibimenyetso bizawubanziriza nkuko twabisomye haruguru.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO