Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana ushaka kurongora Zari yiyemeje kuzamwakirana n’abana be mu rugo rushya


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 March 2018 saa 07:41'

Umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Kenya uherutse gutangaza ko agomba kwegukana Zari akamuhoza amarira yarize kubera Diamond, yavuze ko mu rugo rwe yiteguye kwakirana uyu mugore n’abana bose yabyaye ku bandi bagabo.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Alex Apoko ariko uzwi cyane ku izina Ringtone yaherukaga gutungura abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga asohora amafoto y’ishyo ry’inka avuga ko yakoshe yiteguye kujyana muri Uganda mu muryango wa Zari akamukwa.

Ringtone yongeye kubwira Diamond ko atari umugabo wari ukwiriye Zari nyuma y’ibyumweru bibiri batandukanye. Ku mugoroba wo kuwa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’.

Mu kiganiro yagiranye na Citizen TV, Ringtone uzwi mu ndirimbo “Ni yesu tu” n’izindi, yavuze ko afite inzu itunganyije yo kurongoreramo Zari akamutungana n’abana be uko ari batanu yabyaye ku bagabo batandukanye.

Yagize ati "Mu by’ukuri, Zari ni mwiza, ni rwiyemezamirimo ubishoboye kandi aturuka mu karere kacu ka Afurika y’Uburasirazuba. Maze igihe nshakisha nimero ya telefoni ya Zari. Ndashaka kuba inshuti ye. Hejuru ya byose, Imana nibyemera azambera umugore, kubera iki oya? Ndi ingaragu, ndakize, mfite umugisha, ndi muremure, ndirabura kandi ndi mwiza, ni ibyo rwose."

Yavuze ko afite amazu menshi, ngo muri Nairobi yahoze atuye ahitwa Karen nyuma aza kuhava yerekeza i Runda ahunga umubyigano w’imodoka mu mihanda y’aho yabaga mbere.

Yagize ati "Ntabwo ari ukwishyira hejuru iyo ufite umugisha uba uwufite. Ni ibintu bisanzwe. Yego, ubu inzu y’i Karen izakira Zari n’abana be. Ntabwo ndagera kuri Zari Hassan, ariko ni uwo muri Afurika y’Iburasirazuba kandi izi nkuru zaciye ibintu muri Tanzania, Uganda na Kenya, ubu agomba kuba abizi neza ko mushaka. Ndamusaba nciye bugufi gutekereza ku busabe bw’uyu mugabo wicaye aha, utinya Imana, mwiza, uzi guseka kandi utazamuteza ibibazo."

Zari yari amaze iminsi atangaje ko atiteguye gusubira mu rukundo ahubwo icyo yitayeho ari ubuzima bwe no kurera abana. Mu kiganiro yagiranye na BBC yavuze ko yarekanye burundu na Diamond ndetse agacana umubano na we, yamwanze biturutse ku myitwarire yamubonagaho yo gukururana n’abagore benshi bitamuheshaga agaciro.


Ringtone Apoko aherutse gutangaza ko yamaze kugura inka azatangaho inkwano muri Uganda

Mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko yifuza kubana na Zari, Ringtone yagize ati “Naguze inka 42, turateganya kuzazijyana muri Uganda iwabo wa Zari igihe nikigera. Ndashaka ko byumvikana neza, umugabo utaratanga inkwano ntagatekereze ko uwo mukobwa bari kumwe ari uwe. Nimubwire Diamond ntate umwanya aririmbira Zari ahubwo agende atange inkwano nk’abandi bose badashidikanya. Kuri twebwe twiteguye kujya muri Uganda ndetse tugatanga inkwano.”

Diamond na Zari bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Latifah Dangote. Kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Diamond bivugwa ko afite abandi ku ruhande gusa yemera umwe witwa Abdoul yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Umubano wa Zari na Diamond bivugwa ko washegeshwe n’ibyagiye bivugwa ko umugabo yamuciye inyuma ndetse batandukanye mu gihe yari amaze iminsi mu nkiko aburana na Hamisa Mobeto yakoresheje mu mashusho y’indirimbo yitwa ’Salome’. Yamushinje kudatanga indezo mu gihe undi yabihakanaga.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.