Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana guturuka Afurika y’Epfo Benjamin Dube agiye gutaramira i Kigali

Ubwanditsi , 3 months ago

Umuririmbyi ukomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana wo muri Afurika y’Epfo, Benjamin Dube agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere.

Uyu muhanzi wubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku ruhando mpuzamahanga, agiye gitaramira mu rw’imisozi igihumbi ku butumire bw’itsinda ry’abaririmbyi rya True Promises mu gitaramo cyiswe “True Worship.”

Iki gitaramo kizaba tariki 11 Kanama 2019, gusa aho kizabera ntabwo haramenyekana kimwe n’abandi baririmbyi bazafatanya.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Benjamin Dube yatangaje ko yishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Yagize ati “Mfite amatsiko yo gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere tariki 11 Kanama.”

Benjamin Dube ni umushumba w’itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo akanizitunganya, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba.

Muri iki gihe yagize indirimbo zamenyekanye cyane nka “ketshepile Wena” yahinduwe mu Kinyarwanda [Hariho impamvu], “Thel’umoya [Nimurebe Urukundo] n’izindi nyinshi.


Benjamin Dube umuramyi ukomeye muri Afurika yishimiye gutaramira mu Rwanda

Benjamin Dube ateregejwe i Kigali


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO