Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuririmbyi Judith Babirye agiye kurushingana n’undi mugabo w’umudepite bakorana


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 June 2018 saa 11:04'

Umuhanzi wubatse izina mu buryo bukomeye muri Uganda, Judith Babirye ari mu myiteguro yo kurushingana n’umudepite witwa Paul Musoke Sebulime.

Judith Babirye, ni umuririmbyi wubatse amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana muri Uganda mu myaka ishize. Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo yabiciye cyane yise ‘Yesu Beera Nange’, yanakoreye ibitaramo mu Rwanda birimo icyo aherukamo cyabaye kuwa 1 Mutarama 2014, yari yatumiwemo n’Itorero Great Faith Churh.

Ubu, Judith Babirye ari gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye. Chimp Reports yatangaje ko uyu muhanzi agiye kurushingana na Depite Paul Musoke Sebulime ndetse ngo bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana gusa bihishaga amaso y’itangazamakuru.

Babirye na we abarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda nk’uhagarariye District ya Buikwe; umukunzi we Paul Musoke Sebulime we ahagarariye Buikwe y’Amajyaruguru.


Judith Babirye w’imyaka 40 yakunzwe cyane muri ’Yesu Beera Nange’

Judith Babirye w’imyaka 40, azasabwa n’umukunzi we w’imyaka 44 mu muhango uzaba ku itariki ya 28 Nyakanga 2018. Yoherereje abadepite bagenzi be impapuro z’ubutumire abamenyesha umunsi n’isaha ubukwe buzaberaho gusa yirinda kuvuga aho ibirori bizabera.

Ubu butumire buragira buti “Nyakubahwa Judith Babirye anejejwe no kubatumira mu muhango we wo gusaba no gukwa uzaba ku itariki ya 28 Nyakanga 2018, ahantu hagizwe ibanga muzahamenyeshwa.”

Iki kinyamakuru cyatangaje ko hari amakuru gikesha abantu ba hafi b’umuryango wa Judith Babirye ashimangira ko ibi birori bizabera mu rugo iwabo.


Judith Babirye agiye kurushinga bwa kabiri, ubu yashimanye na Paul Musoke Sebulime

Judith Babirye w’imyaka 40 yakunzwe cyane muri ’Yesu Beera Nange’
Judith Babirye agiye gukora ubukwe nyuma y’igihe gishize atandukanye n’umugabo bashakanye bwa mbere witwa Niwo Samuel, basabye gatanya nyuma y’uko bagiye bagirana amahari, intonganya no gushwana ubutitsa.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.