Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuraperi Sedy Djano yasohoye indirimbo nshya ’Ntabe ari njye’ yakoranye na Serge Iyamuremye-VIDEO

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Umuhanzi Sedrick Djano uzwi mu muziki nka Sedy Djano uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ’Ntabe ari njye’ yakoranye na Serge Iyamuremye. Iyi ndirimbo yabo yasohokanye n’amashusho yayo.

Umuraperi Sedy Djano yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo bayafashe ubwo aheruka mu Rwanda mu Ukuboza 2018, bayafatira muri Kigali. Yadutangarije ko yanditse iyi ndirimbo ubwo yibukaga ubuzima bugoye yanyuzemo Imana ikabumurindiramo.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse mu gihe nibukaga ibyo nanyuzemo bigoye gusa Imana ikabindindiramo ndetse kuri ubu ikaba yarampinduriye ubuzima, ndetse nanayisaba gukomeza kunshoboza muri byose duhura nabyo muri ubu buzima.”

Muri iyi ndirimbo ’Ntabe ari njye’ hari aho Sedy Djano avuga ko Imana yamusanze mu gahinda ikamuha ibyishimo, kuko ari kenshi yigungaga mu buzima atekereza niba umunsi ukurikiyeho azaba ariho bitewe n’ubuzima bubi bw’ubukene yari abayemo muri icyo gihe. Icyakora ngo yasengaga Imana buri munsi.

Aba basore bombi bahuriye mu ndirimbo bise ’Ntabe ari Njye’

Ati “Gusa nasengaga Imana umunsi ku munsi nyisaba kumpindurira amateka, rero Imana yaje kumva gusenga kwanjye maze yuzuza umutima wanjye amashimwe.”

Sedy Djano uzwi mu bikorwa byo gufasha abatishoboye yaba mu Rwanda no muri Amerika, yagize icyo asaba abantu bazumva iyi ndirimbo ‘Ntabe ari njye’, ati “Rero nawe uri bubashe kwumva iyi ndirimbo, ndagusabye wumve amagambo ayikubiyemo kandi ibashe nawe kukwongeramo imbaraga kuko ibyo byose bitagenda neza mu buzima bwawe ejo bishobora guhinduka amashimwe mu mutima wawe. Imana si umuhemu kandi ntijya yibagirwa abayiyambaza.”

Uyu muraperi yunzemo ati “Mu masengesho yawe uko yaba angana kose Imana irayumva kandi nawe yakugirira neza uyu munsi umutima wawe ikawusendereza mo ibyishimo. Oya ntarirarenga kuko no ku munota wa nyuma aho twihebye tubona ko birangiye, Imana yo iba igikora.” Twamubajije impamvu iyi ndirimbo ye yayikoranye na Serge Iyamuremye, adusubiza ko ari Imana yabyemeye. Ati “Guhitamo gukorana na Serge ni Imana yabikunze.”

REBA VIDEO HANO


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO