Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Sam Rwibasira agiye gukora igitaramo gikomeye yatumiyemo New Melody

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuhanzi, umwanditsi, akaba n’umwarimu wa muzika Sam Rwibasira ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye yise “Naramubonye Live Concert” kitezweho kuzahembura imitima y’abaramyi, cyatumiwemo itsinda rikinzwe rya New Melody.

Uyu musore ugiye gukora igitaramo cye bwite ku nshuro ya mbere, biteganyijwe ko kizabera kuri Bethesda Holy church Gisozi ku wa 1 Nzeri 2019.

Sam Rwibasira uri mu bize umuziki ku Nyundo akaba n’umwe mu bayobora kuramya no guhimbaza Imana muri Bethesda Holy church Gisozi, avuga ko ari ikintu cy’agaciro kuri we kuba agez ku rwego rwo gutegura ibitaramo ku giti cye.

Mu kiganiro yagiranye na Iyobokamana, Sam Rwibasira yavuze ko imyiteguro y’igitaramo cye irimbanyije, ndetse ko n’abazamufasha bageze kure imyiteguro.

Yavuze ko igitaramo cye “Naramubonye Live Concert” yacyitiriye indirimbo ye “Naramubonye” aheruka gusohora muri Mata uyu mwaka, ikaba iri no muzikunzwe cyane mu ndirimbo ze zimaze kujya ahagaragara.

Uyu musore uri mu bahanzi batanga icyizere mu mukziki waririmbiwe Imana, kubera imbaduko ari kuzamukana, yanamenyekanye cyane nk’umwe mu bafasha abahanzi mu bijyanye n’imiririmbire dore ko we yanabyigiye mu ishuri ry’umuziki ku Nyundo.

Kubera impano yibitseho, Sam Rwibasira yakunze gutumirwa mu bitaramo bikomeye byagiye bibera ku butaka bw’u Rwanda birimo nka Easter Celebration 2019 gitegurwa na Patient Bizimana, Pentecost gitegurwa na Arsen TUYI, Concert Mass Choir cyateguwe na Diana Kamugisha ndetse n’ibindi byinshi.

Sam Rwibasira ni umuhungu wa Rev. Pastor Rwibasira Vincent umwe mu bashumba bayoboye itorero rya Bethesda Holy Church ku Gisozi akaba naho asengera.

Uyu musore n’ubwo ari umuririmbyi ku giti cye, anaririmba mu makorali atandukanye yo itorero rya Bethesda Holy Church harimo nka Boanerges Gospel Group, Worship Team, ndetse akanaririmba mu itsinda New Melody.

Sam Rwibasira yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo, ’Rizasohora’, ’Naramubonye’, ’Witinya’, ’Uzanyibutse’ n’izindi zagiye zibohora imitima ya benshi.

Sam Rwibasira avuga ko imyiteguro y’igitaramo cye irimo kugenda neza

New Melody izaririmba mu gitaramo cya Sam Rwibasira

REBA HANO INDIRIMBO ’NARAMUBONYE ’YA SAM RWIBASIRA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO