Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuramyi Sam Muvunyi ateguye igitaramo yise ngo ""THE REAL INDEPENDENCE " azashimangiramo uburyo Yesu yatubohoye


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 June 2018 saa 04:19'

Sam Muvunyi umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR muri Paruwase ya Gikondo, mu mudugudu wa Karugira akomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ngo "THE REAL INDEPENDENCE "aho azaba ashimangrra uburyo ibendera ya Yesu yatubohoye ingoyi z’ibyaha.

Iki gitaramo kizaba kuwa 01 Kamena 2018 kikazabera i Gikondo kurusengero rwa ADEPR Karugira kuva kw’isaha ya Saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.


Sam Muvunyi ateguye igitaramo cyo gushimangirako amaraso ya Yesu yabohoye itorero

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko ashima Imana ikomeje kumuba hafi no kumushyigikira mu bikorwa byo kuyiramya yo kuyihimbaza akoresheje impano yo kuririmba yamuhaye, akaba yizeye ko Imana izarushaho no guteza imbere ubuhanzi bwe.

Ati :"Bavandimwe mwese ntimuzabure ku itariki ya mbere Nyakanga muzaze rwose tubane muri iki gitaramo nise "THE REAL INDEPENDENCE "izaba ku itariki ya 01 Nyakanga aho abanyarwanda twese muri rusange tuzaba twizihiza ubwingenge bw’ibendera ya Yesu .

Akomeza agira ati :"Nahishuriwe ko muri Yesu dukwiye kuva mu byaha "Free from sins" aribwo bwigenge ( independence) nyabwo kubohorwa n’Imana. Kuri uriya munsi abantu benshi bizihiza ubwingenge ndetse ugasanga hari abo birangiye ahubwo baboshye bitewe n’imyitwarire yabaranze idahesha Imana icyubahiro.

Rero iki gitaramo ni umwanya mwiza Imana iduhaye wo gutaramana n’abanyarwanda tukababwira y’uko nyuma y’ubwingenge bw’ibendera dukwiye no kubaho tutaboshywe n’ibyaha tukava mu bukoroni bwa Satani.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Muri iki gitaramo Sam Muvunyi ntazaba ari wenyine kuko azifatikanya n’abandi baririmbyi barimo Isaac Rabine, Gikundiro Rehema, Ev. Nsabumukiza Thicien.

Nyuma y’aba bahanzi Sma Muvunyi akomeza abwira abantu ko muri iki gitaramo afite agashya(Surprise) yabahishiye harimo abandi baramyi bazaza kudufasha umurimo batari ku mpapuro zamamaza iki gitaramo ndetse hakaba hari n’itsinda dufite n’itsinda ry’abinginzi rizatwinjiza mu bihe byo gusenga ku buryo mbese tuzaba tuguwe neza kuri uriya munsi.

REBA INDIRIMBO YISE NGO IGIHANGO AHERUTSE GUSHYIRA HANZE:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.