Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Prosper Nkomezi intore nshya muri muzika ihimbaza Imana yavuze ku gitaramo gikomeye ateguye

Ubwanditsi , 19 March

Umuramyi Prosper Nkomezi Rusanganirwa uri mubakunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo ze zitandukanye nka "Ibasha ukora’ ,Urarinzwe ,Singitinya ,Sinzahwema n’izindi nyinshi ni umusore ukiri muto,ufite intego yo kugera kure muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana,ubu akaba yakataje mu myiteguro y’igitaramo azamurikiramo Album ye ya mbere .


Umuramyi Nkomezi Prosper ateguye igitaramo gikomeye yise ngo"Ibasha gukora Live Concert"

Prosper Nkomezi mu kiganiro aherutse kugirana na IYOBOKAMANA.COM yavuze ko yatangiye umuziki mu mwaka w’i 2014 ariko atangira kujya muri Studio mu mwaka w’i 2017 atangirira ku ndirimbo yitwa "Amamara" irakundwa cyane imuha imbaraga zo gukomeza no gukora inzindi none ubu amaze kugira inirimbo zikwiriye Album ari nayo yitegura gushyira ku mugaragaro.

Umuramyi Prosper Nkomezi ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko ubarizwa mw’itorero rya Zion Temple, avuga ko mu bahanzi nyarwanda akunda cyane Gentil Misigaro naho hanze y’u Rwanda akaba akunda Benjamin Dube wo muri Afrika y’Epfo.

Prosper Nkomezi ufite icyerekezo cyiza muri muzika yo guhimbaza Imana yadutangarije ko agiye gukora igitaramo yise ngo ’Ibasha gukora live concert’ azamurikiramo album ye ya mbere yise ’Sinzahwema’. Yavuze ko iki ari igihe nyacyo cyo gukora igitaramo kuko ’yategereje isaha y’Imana’. Yagize ati: "Ngiye gukora concert kubera ko ari igihe nyacyo. Nari maze igihe babinsaba abakunda ibihano byanjye ariko nari ntegereje isaha y’Imana ariyo iyi yageze."

REBA IKIGANIRO DUHERUTSE KUGIRANA NA NKOMEZI PROSPEL:

Igitaramo Prosper Nkomezi agiye gukora kizaba tariki 07/07/2019. Aho kizabera n’andi makuru menshi yerekeranye n’iki gitaramo ntabwo aratangazwa. Twamubajije impamvu igitaramo cye yacyise ’Ibasha gukora live concert’ adusubiza muri aya magambo: "Nahisemo kuyita ’Ibasha gukora’ kubera indirimbo ’Ibasha gukora’ iri kuri album nise ’Sinzahwema’ nzamurikira muri ’Ibasha gukora live concert’".


Prosper Nkomezi yavuze ko abazitabira igitaramo cye bazahabonera imbaraga z’Imana

Prosper Nkomezi yavuze ko abantu bazitabira igitaramo cye bazahabonera imbaraga z’Imana kuko Imana ibasha gukora ibiruta cyane ibyo abantu bibwira. Ati: "Abantu bazitabira igitaramo mbateguriye bazahabonera imbaraga z’Imana kuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira no gusangira ubuhamya bw’abantu indirimbo zakijije indwara abandi zikabasubizamo ibyiringiro.

Yakomeje agira ati:" Tuzaramya duhimbaze Imana tuvuge imirimo ikomeye yadukoreye kandi byose bizaba ari umuziki wa Live y’umwimerere naho abandi baririmbyi tuzafatanya,aho kizabera n’ibindi byinshi tuzabigarukaho mu nkuru zikurikira".


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO