Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Oliver The Legend yasohoye indirimbo nshya yise ‘Igihango’-YUMVE

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Olivier wamenyekanye nka Oliver The Legend yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ihimbaza Imana yise ‘Igihango’ yibutsa abantu gukomera ku gihango bagiranye na Yesu Christo.

Uyu musore ‘The Legend’ yamenyenkanye mu ndirimbo ‘Icyo yavuze’ yakunzwe na benshi, , ‘Ingofero y’agakiza’, ‘Ku munsi wa 3’, ‘Ni wowe gusa’, ’Mpishurira’ iyi ‘ Igihango’ Ije yiyongera kuri izi zafashije benshi kubw’injyana n’amagambo azigize.

Mu kiganiro Olivier yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Igihango’ agaragaza ko buri wese agomba gukomeza gusigasira igihango yagiranye na Yesu Christo.

Yagize ati “Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yanjye nshya ‘Igihango’ ni ugusaba buri wese ko yakomeza gusigasira igihango yagiranye na Yesu Christo igihe yamwemeraga nk’umwami n’umukiza mu bugingo bwe.”

Yavuze ko afite izindi ndirimbo nshya agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere. Iyi ndirimbo ‘Igihango’ yakozwe na Producer Vicky muri Auvis Studio.

Oliver The Legend avuga ko ari mu mishanga yo gushaka uburyo indirimbo ze zose yazikorera amashusho.

Oliver the Legend ari mu mishinga yo gukora amashusho y’indirimbo ze

Indirimbo ’Igihango’ imaze iminsi micye igeze hanze

IYUMVIRE INDIRIMBO ’IGIHANGO’ IMAZE IGIHE GITO ISOHOTSE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO