Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Nkomezi Prosper ari gutegura igitaramo azanamurikiramo album ye ya mbere

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi ari gutegura igitaramo gikomeye yise ’Ibasha gukora Live concert’ kizahembura imitima ya benshi. Iki gitaramo Prosper azanamurikiramo Album ye ya mbere yise ’Sinzahwema’.

Uyu musore umaze kwigarurira imitima ya benshi ku bw’indirimbo ze zururutsa imitima ya benshi, avuga ko imyiteguro y’igitaramo cye irimbanyije.

Prosper Nkomezi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zakunzwe n’abatari bacye nka ’ Ibasha gukora’,’Humura’, ’Urarinzwe’,’Singitinya’ n’izindi, avuga ko igitaramo cye kizakorwa mu buryo bwa Live.

Uyu musore yijeje abakunzi be ko muri iki gitaramo azaririmba indirimbo ze zose uhereye ku ya mbere kugeza kuyo aheruka gusohora lvuba.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Prosper yavuze ko Ibasha gukora Live Concert ifite intego yakuye mu ijambo ryo muri Bibiliya mu Abefeso 3:20 handitse ngo "N’uko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira nibyo dutekereza nk’uko imbaraga z’Imana zidukoreramo."

Avuga ko "muri iki gitaramo kizahembura imitima ya benshi hazabaho kuramya gukomeye no kururutsa gukora kw’Imana."

Uyu musore uri mu baramyi bakunzwe muri iyi minsi, ahamya ko abazitabira igitaramo cye batazataha uko baje.

Ati "Ndahamya ntashidikanya ko abazaza uwo munsi batazasubirayo uko baje. Imana izuzuza ibitari byuzuye."

Prosper yavuze ko ibijyanye n’itariki, aho kizakorerwa ndetse n’abahanzi bazafatikanya azabitangaza mu minsi mike iri imbere, gusa ngo ni muri Nyakanga uyu mwaka

Iki gitaramo kizaba mu kwezi kwa Karindwi

UMVA INDIRIMBO ’IBASHA GUKORA’ ya NKOMEZI


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO