Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Muhumure Confiance yateguye igiterane ngarukakwezi kizajya gitangirwamo ubuhanuzi

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuramyi Muhumure Confiance ari gutegura ibiterane ngarukakwezi yise “I’m a child of God Live Concert’ kizitabirwa n’abahanzi banyuranye bafite amazina akomeye mu Rwanda ndetse n’umuvugabutumwa ukomeye, Prophet Sultan Eric.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo harimo Bigizi Gentil, Rehoboth Minisrties, Christian Irimbere, Rene Patrick n’abandi bazafasha abantu kuramya Imana.

Mu kiganiro yagiranye na Iyobokamana, Muhumure Confiance yavuze ko iki giterane ngarukakwezi kigamije kumenyesha abantu uko bagizwe abana b’Imana binyuze mu gitambo cya Yesu Kristo.

Iki giterane giteganyijwe kubera i Nyamirambo ahakorera Itorero River of Joy and Hope Ministries riyoborwa na Prophet Sultan Eric, ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe n’igice (5:30 pm) aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ku muntu wese uzacyitabira.

Muhumure yakomeje avuga ko gutegura ibitaramo nk’ibi abiterwa n’uko Imana yamuhaye umutima wo kuyiramya .

Yagize ati “Ni byiza guhora imbere y’Imana tuyiramya. Mu gihe turamya Imana tubiboneramo amahoro ndetse hari umuhanga wanditse ko kuramya Imana ari ugusenga kabiri.”

Avuga ko kuba yarise ibitaramo arimo gutegura “I’m a child of God” ngo ni uko abantu twese tugomba kumenya ko turi abana b’Imana.

Yagize ati “Ni amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza ariko tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Turi abana b’Imana’. “

Yunzemo ati “Turi bo koko, kuko byayiteye gutanga umwana wayo w’ikinege ku bwacu kugira ngo duhinduke abana bayo.Ubu twarababariwe by’iteka rwose binyuze mu gitambo cya Yesu Kristo, turi abana bayo, umurage wacu ni ubugingo buhoraho.”

Muhumure Confiance asaba Abanyarwanda b’ingeri zose cyane abakunda kuramya Imana, kuzitabira iki giterane ari benshi kuko avuga ko hazabaho ibihe byiza bihembura imitima ya benshi birimo indirimbo, ijambo ry’Imana n’ubuhanuzi buzatangwa na Prophet Sultan Eric.

Umuhanuzi Sultan Eric uzigisha ijambo ry’Imana akaba ari nawe uyobora Itorero River of Joy and Hope Ministries yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi. Abashyitsi bahanurirwaga batanze 20 000 Frw; abasangwa bagacibwa 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha byashize, iby’ubu n’iby’ahazaza.

Muhumure Confiance yamenyekanye cyane muri Alarm Ministries
Avuga ko iki giterane kizajya kiba buri kwezi

Prophet Sultan Eric niwe uzigisha ijambo ry’Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO