Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Gene Kwizera yasohoye amashusho y’indirimbo ’Wampishe’ ikubiyemo amashimwe akomeye-VIDEO

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuhanzi Gene Kwizera uri mu kuzamura impano ye mu ndirimbo ao guhimbaza no kuramya Imana, yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Wampishe’, ikubiyemo amashimwe yageneye Imana ku bwo kumwigaragariza.

Uyu musore usanzwe ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Paruwasi ya Kacyiru, umudugudu wa Kinamba, yabwiye IYOBOKAMANA ko iyi ndirimbo ‘Wampishe’ yashibutse mu gitangaza Imana yamukoreye ubwo yagongwaga n’imodoka y’ikamyo bakamusanga mu mapine yayo ariko Imana ikamurinda ntapfe.

Gene Kwizera avuga ko yari asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zisanzwe, ariko nyuma yo kubona icyo gitangaza cy’Imana, ahita afata umwanzuro wo kuyamamaza no kuvuga ugukomera kwayo akoresheje impano afite yo kuririmba.

Yagize ati “Ubusanzwe naririmbaga indirimbo za Secular, nyuma nza gukora impanuka ikomeye, bigaragara ko ari Imana indokoye kuko ntabwo n’umvaga ukuntu nagongwa n’igikamyo cyacitse feri ndi munsi yacyo mu mapine nkavamo ngihumeka, ntacyo nabaye. Nibyo byankoze ku mutima bimpa ihishurirwa ryo kuyikorera (Imana)”

Akimara kugira ihishurirwa ryo gukorera Imana akoresheje impano ye yo kuririmba, Gene Kwizera yahise ahimba indirimbo ‘Wampishe’ ivuga ku gukomera kw’Imana ndetse anayishima ku bw’ibitangaza yamukoreye.

‘Wampishe’ yamaze gukorewe n’amashusho yayo, ifite iminota 3 n’amaseonda 11, uyu musore aba avuga amagambo agaragaza ko adashimy yaba yirengagije byinshi aho agira ati “Munwa wanjye, rurimi rwanjye ntacyo mwaba mumariye mutamfashije gushima. Tera hejuru uvuge ibyiza yagukoreye, tera hejuru uvuga ibibi yagukijije.”

Kwizera wavuze ko yashyize imbaraga nyinshi mu muziki we, ngo kubwe yumva yawukora mu rwego rwo guhimbaza no kuramya Imana aho kuwukora awutezeho inyungu.

Kuva uyu musore yatangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza, amaze gushyira hanze indirimbo 3 zirimo iyitwa ‘Ikunda u Rwanda’, ‘Hunga’, na ‘Wampishe’ ikunzwe n’abatari bacye.

Gene Kwizera yateguje abakunzi be ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya Imana indirimbo nshya mu minsi ya vuba, anabizeza ko atazabatenguha.

Gene Kwizera yagize ihishurirwa ryo gukorera Imana nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye

REBA HANO ’WAMPISHE’ YA GENE KWIZERA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO