Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuramyi Bikem yakoze igitaramo cy’agahebuzo abakitabiriye basobanukirwa imbaraga n’umumaro byo kuramya no guhimbaza Imana -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
19 February 2018 saa 08:39'

Umuramyi Bikorimana Emmanuel uzwi kw’izina rya Bikem yaraye akoze igitaramo cy’ubudasa yakoreye i Kabuga kurusengero rw’itorero rya Jeovah Rafa ahari hateraniye abantu benshi cyane bari baje kuramya no guhimbaza Imana banatashye basobanukiwe imbaraga n’umumaro biva mu guhimbaza nkuko byagarutsweho n’uyu muhanzi hamwe n’abakozi b’Imana mw’ijambo ry’Imana.






Umuramyi Bikorimana Emmanuel (Bikem) muri ikigitaramo yafashijwe n’abandi baramyi n’amatsinda atandukanye

Iki gitaramo Umuramyi Bikem ntiyari wenyine kuko yafashijwe n’abandi bakozi b’Imana batandukanye barimo abaririmbyi nka Holness Worship Team ikorera muri Minisiteri y’ivugabutumwa yitwa Ibiganza by’impuhwe hari kandi umuhanzi Pastor Christophe Ndayisenga wo mw’itorero rya Inkuge y’amahoro ndetse n’umuhanzi Claude Bless n’andi makorali akorera umurimo w’Imana muri iri torero bose bahuje imbaraga basusurutsa abantu k’uburyo bukomeye.


Pastor Manasse Rwibogora umushumba w’iri torero rya Jeovah Lafa

Muri iki giteramo kandi hanatambukiyemo ijambo ry’Imana riyigishijwe na Pastor Manasse Rwibogora umushumba w’iri torero rya Jeovah Lafa aho mw’ijambo ry’Imana yavuze ubwo yafunguraga iki gitaramo ku mugaragaro yavuzeko kuramya no guhimbaza Imana aho yabajije ibibazo bivuga bibaza ati:"Kuririmba ni ibyande? indirimbo zikora iki? ninde ukwiriye kuririmba?indirimbo zimara iki kandi kuririmba bizarangira ryari?

UMVA IYI NYIGISHO YUJE UBUHANGA UYU MUSHUMBA YIGISHIJE ASUBIZA IBI BIBAZO BIJYANYE NO KURIRIMBA:

Nyuma yuko uyu mushumba w’iri torero afashe umwanya wo gufungura iki gitaramo kumugaragaro abaririmbyi bahawe umwanya batangira gutaramisha abantu maze yaba umuhanzi Pastor Chrstophe Ndayisenga washimishije benshi mu buryo yaririmbaga akoresheje igikoresho cy’umuziki cya Saxphone ndetse na Claude Bless akaba yanyuze benshi mu ndirimbo ze nziza zari ziherekejwe n’urwunge rw’umuziki wa Live maze itsinda rya Holness Worship Team ryo muri Nobles Church naryo risusurutsa abantu.




Umuramyi Bikem n’abamwunganiraga mu ndirimbo yanyuze cyane imitima y’abitabiriye iki gitaramo

Nyuma y’indirimbo z’abatumirwa umuramyi Bikem yafashe umwanya uhagije ataramisha abantu mu ndirimbo zitandukanye yaba izo mu gitabo ndetse n’ize kugiti cye doreko ari n’umuhanzi maze igitaramo cye kinyura cyane imitima y’abakitabiriye bataha basobanukiwe n’imbaraga ziri mu kuramya no guhimbaza Imana.

Ev.Hakizimana Cyprien niwe wari umwigisha w’umunsi aho mw’ijambo ry’Imana yigishije yagarutse kugusobanurira abantu ko kuririmba ari bumwe mu buryo bwiza bwo gusenga Imana ndetse anabigisha uko umuntu akwiriye gusenga kugirango amasengesho ye ye kuba imfabusa ku Mana.

Iki gitaramo cyantangiye kw’isaha ya saa cyenda n’igice kirangira kw’isaha ya saa moya z’umugoroba(15h30-19h00).

KANDA HANO WUMVE INYIGISHO EV.HAKIZIMANA CYPRIEN YIGISHIJE MURI IKI GITARAMO:

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITARAMO:







Ni igitaramo cyanyuze impande zose yaba abahanzi bakitabiriye ndetse n’abakristo



Pastor Sereine Nterinanziza umushumba w’itorero rya Nobles Church na Minisiteri Ibiganza by’impuhwe(HANDS OF COMPASSION MINISTRIES)




Ev.Cyprien Hakizimana Cyprien yanyuze benshi mw’ijambo ry’Imana yigishije

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.