Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Assiel Mugabe agiye gukora igitaramo gikomeye yise ‘Overseas Worship Experience’

Ubwanditsi , 1 week ago

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Assiel Mugabe afatanije n’Itorero rye rya Methodiste ari gutegura igitaramo gikomeye yise “OVERSEAS WORSHIP EXPERIENCE” kizaberamo ukuramya kuzuye.

Iki gitaramo kizabera mu rusengero rwa Methodiste Kicukiro ku muhanda ugana Bralirwa, tariki ya 22 Nzeri 2019.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Assiel Mugabe yavuze ko iki gitaramo gifite intego yo kuramya kurenga imipaka.

Avuga ko yateguye iki gitaramo kugira ngo arusheho gukorana n’itorero rye mu kongerera ubushobozi amakorali n’indi mitwe y’abaririmbyi mu mwimerere wa buri tsinda, kugirango umurimo bakora barusheho kuwusanisha n’intego nyamukuru z’ivugabutumwa ry’itorero Methodiste Libre mu Rwanda.

Iki gitaramo gifite umwihariko kuko kizaba kigabanijemo ibyiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kizaba kigizwe n’amahugurwa y’abaririmbyi bagera kuri 50 bahagarariye abandi muri conference ya Kigali azaba ku itariki ya 21 Nzeri 2019.

Icyiciro cya kabiri kizaba ari igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza kizaba ku itariki ya 22 Nzeri 2019 guhera saa munani z’amanywa mu rusengero rwa Methodiste Kicukiro.

Iki gitaramo kizitabirwa n’amakorali 6 yatoranijwe yo mu itorero Methodiste Libre Conference ya Kigali.

Iki gitaramo kandi kizaririmbwamo n’itsinda ry’abaramyi (Randy& Sandy) bazaturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bazanafatanya na Assiel kuririmba indirimbo zitandukanye.

Umuramyi Assiel Mugabe yateguje abantu igitaramo cyiza cyane

Ibyiringiro Choir nayo izaririmba

Narada choir EMLR Kicukiro

RANDY& SANDY Free Methodist / USA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO