Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umupolisi wambaye umwenda w’akazi yigishije mu rusengero rwa ADEPR

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Ntabwo byari bimenyerewe ko abantu bajya mu iteraniro bambaye imyenda y’akazi ariko kuri iki Cyumweru abapolisi muri Polisi y’Igihugu bagaragaye muri ADEPR Nyarugenge bambaye imyenda y’akazi ndetse bahavugira ubutumwa bwiza n’ubwo bwari butandukanye n’ubwo abakristo basanzwe bumva mu rusengero.

Mu iteraniro rya kabiri ryo kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2020, nibwo Polisi y’igihugu binyuze muri gahunda y’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro yasuye Paruwasi ya Nyarugenge mu Itorero rya ADEPR.

Abasuye iri torero ni Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, SP Sano Nkeramugaba wari kumwe na SP Gasana Junior ushinzwe politiki n’uburere mboneragihugu muri Polisi mu Karere ka Nyarugenge.

SP Sano yabwiye abakristo ko impamvu yatumye hatangizwa ubu bukangurambaga ari ukugira ngo buri munyarwanda yibutswe uruhare rwe mu kugabanya umubare w’impanuka ziba mu muhanda. Kuri ubu bukaba bugeze mu cyumweru cya 37 bukorwa hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Turagenzwa n’amahoro! Muri gahunda ya Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga Polisi y’igihugu imazemo iminsi , iyi gahunda itangira kwari ukugira ngo dushishikariza abatwara ibinyabiziga, ababigendamo n’abazitwara kugira ngo birinde impanuka.”

Muri Nyakanga 2019, nibwo Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batangije ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bugamije kurwanya no gukumira impanuka zibera mu muhanda bufite insanganyamatsiko igira iti “Gerayo Amahoro”.

Ku wa 12 Mutarama 2020, nibwo bwatangijwe mu madini. Polisi y’Igihugu ikaba yizeye ko buzatuma impanuka zirushaho kugabanyuka binyuze mu butumwa abanyamadini baha abayoboke bayo uko baje guterana.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Blessing , 20 January 2020 , saa 06:45'

    Icyo yanditse :

    Kuruhimbi?? Ningofero? ? YESU WEEE!!!

  • Blessing , 20 January 2020 , saa 06:47'

    Icyo yanditse :

    Kuruhimbi?? Ningofero? ? YESU WEEE!!!

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO