Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umupasiteri yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya abayoboke b’itorero rye 20 akabatera inda

Ubwanditsi , 4 months ago

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria yataye muri yombi umupasitori witwa Timothy Ngwu wo muri iki gihugu, aho ashinjwa gusambanya abagore bo mu itorero ayobora, 20 muri bo akaba yarabateyeinda.

Pastor Timothy Ngwu uyobora itorero ryitwa Vineyard Ministry of the Holy Trinity riherereyemu gace ka Enugu muri Nigeria yafashwe na Polisi nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu byabitangaje.

Amakuru atangwa n’abayoboke b’itorero riyoborwa na Pastor Ngwu avuga ko yajyaga avuga ko Imana yamubwiye gutera inda abayoboke be b’agore n’abakobwa benshi bashoboka kugira ngo bakurweho karande n’imyuka mibi.

Umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka Enugu muri iki gihugu, Ebere Amaraizu yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mu pasitori, avuga ko akurikiranweho ibyaha byo gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato.

Andi makuru aturuka mu itorero Vineyard Ministry of the Holy Trinity ryayoborwaga na Pastor Ngwu avuga ko ngo umwuka wera wamuhatiraga kurongora buri mukobwa wese cyangwa umugore udafite umugabo ngo kereka iyo umugabo we yabimwemereraga.

Pastor Ngwu bivugwa ko afite abagore 5 n’abana 13. Ngo aba bagore uko ari 5 yabafatikanyaga n’izindi nshoreke nk’uko umwuka Wera wabimuhatitiraga.

Ib ikorwa bigayitse by’uyu mu pasiteri byatahuwe nyuma y’uko ateye ionda umwana w’umukobwa wa musaza w’umugore we, maze kubyihanganira biramunanira (umugore we) ajya kumurega kuri Polisi.

Pastor Timothy Ngwu uri mu ruziga arashinjwa gutera inda abayoboke b’itorero rye 20


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO