Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umupasiteri yasezeranye n’abagore batatu icyarimwe, ngo ni Imana yabimwemereye

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umupasiteri witwa Zigabe Cirhuza uyobora itorero ryitwa Eglise de réveil mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoze agashya asezerana imbere y’Imana n’abagore batatu, bivugisha abatari bacye.

Pasiteri Zigabe Cirhuza w’imyaka 50 yasezeraniye n’abakunzi be batatu mu itorero Eglise de réveil abereye Umushumba.

Aba bagore batatu yashyingiwe, bose bakaba bari bambaye amavara,abari hagati nk’umugabo wabo ndetse bakaba bagaragaragaho akanyamuneza bose bigaragaza ko nta kibazo bafite cyo kuba bagiye gusangira umugabo.

Ikinyamakuru Makambo.com dukesha iyi nkuru kivuga ko pasiteri Zigabe Cirhuza yarongoye aba bagore mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba bagore uko ari batatu batatangajwe amazina, ngo bose basengera mu itorero riyobowe na Pastor Zigabe Cirhuza, ndetse ngo gushakana nabo ari batatu akaba ari iyerekwa yahawe n’Imana nk’uko yabitangarije ibitangazamakuru byo muri Congo.

Yagize ati “ Imana yambwiye ko umugore umwe atampagije, ko nkwiye gushaka batatu byibura. Nzagerageza kubaha izi mpano nahawe n’Imana nk’uko yabinsabye mu isezerano nagiranye nayo.”

Yavuze ko ibyo kuba yarongoye abagore batatu atari ibintu bisanzwe ku mukozi w’Imana ngo kuko na Salomo yarongoye benshi cyane kandi ntibyamubuza gukorera Imana.

Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye abantu ntibabivuzeho rumwe, dore ko abenshi bagaragaje kunenga bikomeye uyu muvugabutumwa, bagaragaza ko atari umushumba nyakuri ko ahubwo ashobora kuyobya intama ayobora.

Bavugaga ko n’ubundi bitabatunguye kubona uwiyita umukozi w’Imana witwara gutya, aho bavugaga ko ari ibimenyetso bigaragaza ibihe isi isohoyemo bya nyuma.

Pastor Zigabe Cirhuza yasezeranye n’abagore batatu icyarimwe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO