Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umupasiteri n’umudiyakoni b’Itorero Inkuru Nziza barwaniye mu materaniro bakizwa na Polisi

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, bwavuze ko amakimbirane yavuzwe muri Paruwasi ya Gatsibo mu Mudugudu wa Ngarama ariyo yakomotseho imirwano hagati y’umuvugabutumwa warwanye n’umudiyakoni.

Mu materaniro yo kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020, nibwo Umuvugabutumwa Mbaraga Ignace n’umudiyakoni Sayinzoga Saidi bafatanye bararwana imbere y’ikoraniro bivugwa ko umwe yari ashaka kwigisha atabiherewe uburenganzira.

Uku gushyamirana kwaje guhoshwa n’inzego z’umutekano aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yahise itwara aba bombi batabwa muri yombi amateraniro arakomeza.

Bivugwa ko Mbaraga na Sayinzoga bari basanzwe batavuga rumwe biturutse ku kuba barigeze kugirana amakimbirane

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA, Umuvugizi Mukuru w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal yavuze ko ubusanzwe muri Paruwasi ya Gatsibo amatorero yari asigaye akora ku giti cyayo kuko ubuyobozi bwa Paruwasi bwagaragayeho imikorere idahwitse.

Pasiteri Ngendahayo yakomeje avuga ko mu materaniro yo kuri iki Cyumweru aribwo Mbaraga na Sayinzoga bafatanye bararwana.

Yagize ati “Ikibazo bari bafitanye ni icyo kutumvikana, umwe yagiye kwigisha undi araza aramubwira ngo ntabwo uri bwigishe, ibyo byavuyemo gufatana bararwana.”

Kugeza ubu aba bombi baracyari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB mu gihe Ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza bwahise bukora inama idasanzwe kuri uyu wa Mbere hagamijwe kwigira hamwe umuti w’iki kibazo.

Pasiteri Ngendahayo yakomeje agira ati “Murazi neza ko ikintu ubu dufite mu Nkuru Nziza ni uguharanira ubumwe bw’itorero, murabizi ibyo twanyuzemo byaduhaye amasomo akomeye dusanga nta kindi cyo guha urwaho cyatuma habamo ubwumvikane buke mu itorero.”

Ubuyobozi bw’Itorero Inkuru Nziza busobanura ko burakomeza gushishikariza inzego z’itorero kugira ubumwe no kwirinda ihangana cyangwa kujya mu makimbirane.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO