Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umunyempano Gisele Precious agiye gukorera igitaramo i Rubavu yatumiyemo Simon Kabera, Bosco Nshuti na Korali Bether

Ubwanditsi , 1 month ago

Umuhanzikazi w’umunyempano akaba n’umucuranzi wa gitari Gisele Precious uri mu bari kuzamuka muri iyi minsi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari gutegura igitaramo gikomeye yise ’Imbaraga Live Concert’ azakorera i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Umuhanzikazi ukiri muto Gisele Precious amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Imbaraga z’amasengesho, Urampagije, Niwe n’izindi.

Gisele Precious uvuga ko imyiteguro y’iki gitaramo kizaba kuwa 16 Kamena 2019 irimbanyije, ngo azafatikanya n’abaririmbyi barimo, Simon Kabera, Bosco Nshuti nawe ukunzwe n’abatari bacye ndetse na Bethel Choir yo muri Paruwasi ya ADEPR Gisenyi ku mudugudu wa Bether ,iyi ikkaba izwiho ubuhanga mu kugorora amajwi ndetse n’umuziki w’umwimerere.

Mu kiganiro yagiranye Iyobokamana.com yatangaje i myiteguro y’igitaramo azakorera i Rubavu irimanyije ndetse ko n’abo bazakorana biteguye neza.

Yagize ati “Imyiteguro y’igitaramo cyanjye nise ’Imbaraga Live Concert’ kizaba tariki 16 Kamena 2019 kuri ADEPR Gisenyi irarimbanyije. Kizaba kuva saa munani z’amanywa. Ni igitaramo gifite insanyamatsiko iboneka mu gitabo cya Yakobo 5: 16 havuga ngo ‘Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete’."

Gisele Precious ukunzwe cyane mu ndirimbo ’Imbaraga’ ni umwe mu bahanzi nyarwanda b’abahanga cyane mu gucuranga gitari. Ni umunyempano itangaje utanga icyizere cy’ejo heza mu muziki we n’umuziki wa Gospel muri rusange.

Avuga ko yiteguye kuzashimisha abakunzi be ndetse n’abakuda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange muri iki gitaramo cye cya mbere agiye gukora kuva yakwinjira mu muziki.

Gisele Precious ni umunyempano akaba n’umuhanga mu gucuranga Gitari

Yijeje abakunzi be bo ku Gisenyi kuzabakorera igitaramo cyiza cyane


UMVA ’IMBARAGA’ YA GISELE PRECIOUS


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO