Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umunyamakuru Clément Bagemahe yarushinze asezeranywa n’Umuvugizi Mukuru wa ADEPR

Akayezu Jean de Dieu , 3 days ago

Clément Bagemahe wabaye umunyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Mukakigeri Denise mu birori bibereye ijisho byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

BAGEMAHE Clément yakoreye ibitangazamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda birimo Flash Fm yahereyeho akigera i Kigali aho yakoraga mu gisata cy’amakuru mu rurimi rw’Igifaransa.

Bagemahe Clement ni umwana wa Rev Pastor Bagemahe Nkurunziza Michel wakoreye umurimo w’Imana muri ADEPR mu karere ka Karongi ariko muri iyi minsi akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Usibye kuba umunyamakuru, Clement ni izina ryubashywe mu matsinda n’amakorali anyuranye cyane cyane ayo muri ADEPR dore ko ari umutoza mwiza w’amajwi aho yafashije benshi kuva ku rwego rwo hasi mu miririmbire akabageza ku rushimishije.

Kuri ubu uyu munyamakuru yamaze gutera intambwe ikomeye mu buzima bwe aho yamaze kurushinga n’umukunzi we Mukakigeri Denise.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana tariki 08/02/2020 mu muhango wabereye i Rubavu muri ADEPR Gisenyi uyoborwa n’Umuvugizi Mukuru wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem.

Bamwe mu batashye ubu bukwe babwiye INYARWANDA ko Clement na Denise bakoze ubukwe bwiza cyane.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO