Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umunyamakuru Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘NTIZAGUSHUKE’ n’ amashusho yayo [YAREBE]


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 February 2019 saa 13:22'

Umunyamakuru akaba n’ Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo nziza iririmbitse nka karahanyuze isaba abantu kwiyoroshya.

‘NTIZAGUSHUKE’ amashusho yayo agaragaramo umubyeyi agira umwana we inama yo kuzicisha bugufi iminsi ntitume yishyira hejuru n’ umukobwa uturuka mu cyaro yagera mu mujyi ntiyongere kwikoza abavandimwe be n’ ababyeyi be yasize mu cyaro ntiyongere no kubitaba kuri telefone.

Karasira yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko iyi ndirimbo igamije gutanga ubutumwa bwo kwiyoroshya no kurangwa n’ urukundo.

Yagize ati “Ni indirimbo ifite ubutumwa bugaruka ku bwiyoroshye, gukunda, kugira intego no kudateshuka”

Yongeyeho ati “Ni indirimbo y’inyarwanda idafite umudiho igendereye ubutumwa kuruta injyana. Igiyemo ingoma yajyamo injyana y’ Ikinyemera. Ni gakondo kuko iritsa ku mibereho y’Abanyarwanda”

Iyi ndirimbo igiye ahagaragara nyuma ya GIRA NEZA nayo yakunzwe n’ abatari bake.

REBA IYI NDIRIMBO HANO :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.