Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umunyakenya wakoranye indirimbo na Tonzi yapfuye yiyahuye

Ubwanditsi , 1 month ago

Umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya, Denis Mwangi [Papa Dennis], yasimbutse mu igorofa arapfa bivugwa ko yiyahuye.

Uyu mugabo wakoranye indirimbo n’umuhanzikazi Tonzi, yahanutse muri iyi nyubako ku wa 7 Gashyantare 2020, umurambo we bawusanze mu muhanda mu Mujyi wa Nairobi.

Itangazo rya Polisi rivuga ko “Dennis Mwangi uzwi nka Papa Dennis yahanutse ku nyubako ya Kirima iri mu gace ka Pangani muri Ngara ahagana saa 23h30.”

Muri iri tangazo havugwamo ko urupfu rw’uyu muhanzi ubimazemo igihe rwatewe no kwiyahura kubera kwiheba n’agahinda bivanze.

Umuvandimwe we Simon Mwangi yatangarije Nairobi News iby’urupfu rwa Papa Dennis ahagana 1h30 z’igicuku avuga ko umurambo wahise ujyanwa mu bitaro gukorerwa iperereza.

Papa Dennis yari umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri Kenya mu bakora umuziki wa Gospel ari nawo ukunzwe cyane muri iki gihugu. Yari azwiho kwambara imyenda ihenze, cyane cyane mu mashusho y’indirimbo ze. Yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Makekes, Mayaya, Bless me, Wabebe, Njoo yakoranye na Tonzi wo mu Rwanda, n’izindi.

Yakoranye kandi indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare muri Afrika barimo abanya-Nigeria Korede Bello na Chidinma ndetse na Mr Flavour.

Papa Denis yatwaye ibihembo bitandukanye birimo Mwafaka Award mu 2015, Pulse Music Video Awards (2016 na 2017), African Muzik Magazine Awards (AFRIMMA) yahawe mu 2018 ndetse na Dear Award yahawe mu 2019.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO