Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umunyafurika y’Epfo Papane Bulwane agiye kugaruka i Kigali mu gitaramo yasize asezeranyije Abanyarwanda

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Umuhanzi Papane Bulwane ukomeye mu muziki uhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, agiye kongera kugaruka mu Rwanda kongera gushimisha abakunda ibihangano bye nk’uko yasize abisezeranyije imbaga y’abari bitabiriye igitaramo yari yatumiwemo n’umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine [ABC] mu mpera z’umwaka ushize.

Ubwo uyu muhanzi w’icyamamare akanaba umu Pasiteri yari ku rubyiniriro mu gitaramo yari yatumiwemo n’umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine cyabereye muri Serena Hotel ku wa 23 Ukuboza 2018, yavuyeho asezeranyije imbaga yari ihari ko azagaruka mu Rwanda vuba yongere ataramane nabo bihagije.

Icyo gihe Papane yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’uburyo Abanyarwanda baramya Imana , anabona ko hari impano nyinshi zikeneye kuzamurwa yiyemeza ko azaza kugira ngo agire icyo yakora mu rwego rwo gufasha izo mpano kuzamuka.

Mu kiganiro kigufi Iyobokamana.com yagiranye na Mugabe Sam uri mu bari gutegura igitaramo cya Papane mu Rwanda, yemeje ko ari mu myiteguro, anahishura ko anafite gahunda yo kuzaganira n’abaramyi bo mu Rwanda bari kuzamuka maze abafashe kuzamura impano zabo.

Yagize ati “ Nibyo koko Papane ari mu myiteguro yo kugaruka gutaramira abakunzi be mu Rwanda. yashimishijwe n’uburyo Abanyarwanda baramya Imana ndetse ngo yasanze hari impano nyinshi zikeneye kuzamurwa akaba afite kuzaganira ndetse no guhugura abahanzi babyifuza.”

Iki gitaramo gikomeye cy’ Umuhanzi Papane Bulwane kizaba tariki ya 21 Nyakanga 2019.

Umuhanzi Papane Bulwane agiye guhigurira Abanyarwanda umuhigo yasize abahigiye

Nyuma yo gutaramira Abanya-Kigali Papane azakomereza mu Karere ka Rubavu aho ku wa 28 Nyakanga 2019 azataramira abanya-Gisenyi ari kumwe n’umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine.

Papane ugiye gutaramira Abanyarwanda ku nshuro ya kabiri, abarizwa mu Itsinda rikomeye ryitwa Spirit of Praise rikomeye cyane mu kuramya Imana muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzi w’imyaka 36 yamamaye cyane mu ndirimbo ‘‘Halempotsa’’, ‘‘Ndohamba’’ na ‘‘Modimo’’ n’izindi.

Umuramyi Papane Bulwane yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana akiri muto ubwo yari afite imyaka 7 y’amavuko gusa. Icyo gihe yigaga mu mashuri abanza.

Ubwo yaririmbiraga abitabiriye igitaramo cyiswe ‘Evening of Praise Live Concert’ cyari cyateguwe n’Umuramyi Ada Bisabo Claudine ubwo aheruka mu Rwanda mu Ugushyingo umwaka ushizee, umuhanzi Papane yarishimiwe bikomeye bitewe n’uburyo aramya agatambira Imana akoresheje imbaraga ze zose.

Mu magambo Ada Claudine yagarukagaho cyane ubwo yageraga ku rubyiniriro, yitsaga cyane ku kuntu Umuramyi Papane ari umuhanzi akunda cyane aho yavugaga ko amukundira uburyo yirekura akabyinira Imana .

Mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze kumenyekana bazataramana na Papane, harimo umusore uri kugenda yigarurira imitima y’aabatari bacye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Papi Claver.

Umuhanzi Papane Bulwane yahaye abantu ibyishimo by’ikirenga mu gitaramo yakoreye mu Rwanda mu Ugushyingo umwaka ushize

Papi Claver niwe umaze kwemezwa mu bazataramana na Papane

Reba indirimbo ’MODIMO’ ya Papane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO