Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umukristo yahondaguwe n’Abapolisi b’Abayisilamu habura gato ngo ashiremo umwuka


Yanditswe na     Ubwanditsi
31 January 2019 saa 07:04'

Ku munsi w’ejo nibwo mugihugu cya Kenya humvikanye inkuru y’umusore witwa Hassan watawe muri yombi akanakubitwa bikabije n’Abapolisi babiri babayisilamu bamuhora kuba yaravuye mu idini ya Islam akaba Umukristo.

Nkuko Morningstarnews dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo aba bapolisi bahuye n’uyu musore mumuhanda arimo kujya impaka n’abayisliamu babiri b’Abanyasomaliya, Hassan yabumvishaga ibyiza byo kuba umukristo nabo bakamubwira ko Islam ariyo dini y’ukuri.

Aba bapolisi ngo bahise bambika Hassan amapingu bamujyana mukazu gato kari hafi aho baramuhondagura bageza ho benda kumwica.

Nyuma yo guhondagurwa, Hassan yajyanywe kuri Sitasiyo ya Police ya Ngong aho yageze yakomeretse bikabije ndetse anavirirana amaraso menshi. Abandi bapolice bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo avurwe.

Mu gahinda kenshi nyina wa Hassan yagize ati: “Ndumva umutima wanjye wenda guturitswa n’agahinda nukuri umwana wanjye yazize imyemerere ye koko?!! Nonese umuntu akwiye kuzira amahitamo ye?”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ikibabaje cyane ari uko umuhungu we yahohotewe n’abakagombye kumucungira umutekano (Police).

Nyuma yo kumusura kwa muganga kandi Nyina wa Hassan yagize ati: “Umuhungu wanjye ararembye ndetse n’ukuguru kwe kwavunitse bikabije kuburyo adashobora guhagarara, amaenyo ye amwe n’amwe yavuyemo kandi rwose umuryango wose dufite ubwoba ko natwe dushobora kugerwaho n’abo bagizi ba nabi.”

Yakomeje avuga ko nawe atazasubira mu idini ya Islam ashimangira ko yahitamo gupfira hamwe n’umuryango we aho gusubira mu idini ya Islam.

Umuyobozi wa Police ya Ngong yatangaje ko abo bapolice batawe muri yombi kandi ko bagomba kuryozwa iryo yicarubozo bakoreye Hassan.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.