Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umukirisitu yatwikiweho inzu n’agatsiko k’Abayisilamu azira kuva mu idini yabo

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umugabo witwa Ali Nakabale utuye mu Karere ka Nakaseke muri Uganda yavuze ishavu yatewe n’agatsiko k’insoresore z’abayisilamu bamutwikiyeho inzu, igapfiramo abana be 2 na nyina umubyara. Ubu bugome ngo bwatewe n’uko yavuye mu idini rya Islam akaba umukirisitu.

Igitero cyagabwe ku rugo rwa Ali cyabaye kuwa 20 Kanama 2019, kigabwe n’insoresore z’Abayisilamu zamuzizaga ko we (Ali) na nyina Nankya Hamidah bahinduye idini bakaba abakirisitu.

Iki gikorwa cya kinyamaswa cyababaje abatari bacye biganjemo abakirisitu bo mu gihugu cya Uganda aho bacyamaganiye kure.

Mu kiganiro Ali Nakabale yagiranye n’itangazamakuru kuwa Gatatu taliki 2 Ukwakira 2019 yavuze ko kuva we n’abo mu muryango we bava mu idini ya Islam, ngo ntabwo bigeze bagira amahoro kuko bakunze guterwa ubwoba.

Yavuze ko icyo gikorwa cya kinyamaswa cyakorewe umuryango we ubwo we yari yasuye nyirasenge, akaba ariyo mpamvu yarusimbutse.

Ati “ Ubwo nari kwa masenge nakiriye ubutumwa bw’inshamugongo bumbwira ko abana banjye bombi Afsa Lawada na Yakubu Njabuga ndetse na mama batwikiwe munzu. Nahise ntaha ngeze iwanjye nsanga inzu yabaye umuyonga ndetse n’umuryango wanjye wayitikiriyemo. Nasanze bahiye ku buryo burenze ukwemera.”

Umwe mu baturaranyi ba Ali Nakabale utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko igihe inzu yatwikwaga ngo ubwo ikibatsi cy’umuriro cyazamukaga, niko bumvaga amajwi y’abantu bavugira hejuru bagira bati ‘Allah Akbar’ bisobanuye ngo ‘Imana niyo nkuru’.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Ali Nakabale yavuye mu idini rya Islam maze atangira gusengera mu itorero rya gikirisitu. Agitangira kujya asengera mu itorero rya gikirisitu, yahise atangira kujyanayo abana be aribo Afsa Lawada na Yakubu Njabuga ariko umugore we witwa Sandra Nakamada atangira kubirwanya.

Sandra Nakamada w’imyaka 32 yatangiye gutoteza abana be ababuza kujya bakurikira se mu nsengero za gikirisitu urwango rufata indi ntera muri urwo rugo ku buryo uyu mugore yaje gufata utwe ata umugabo n’abana arigendera nk’uko abaturanyi babo babitangaza.

Inzu yarahiye irakongoka abari bayirimo bose batikiriramo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO