Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuhanzikazi Uwimana Angelique agiye kumurika Album y’indirimbo amaze imyaka 5 asengera


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 July 2018 saa 04:08'

Umuhanzikazi Uwimana Angelique ni umukristo wo mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gasave mururembo rw’umugi wa Kigali,uyu mubyeyi umaze imyaka itanu atangiye gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana agiye kumurika Album ye yambere igizwe n’indirimbo 10 yise ngo "Himbaza Yesu".

Iki gitaramo cyo kumurika iyi Album ya mbere kraba kuri iki cyumweru cyo kuwa 29 Kanama 2018 kikzabera kurusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Gasave kuva kw’isaha ya saamunani kugera saa munani kugera saakumi n’ebyiri(14h00-18h00).


Umuhanzikazi Uwimana Angelique ateguye igitaramo cyo kurika Album ya mbere

Mukinganiro na IYOBOKAMANA.COM ,Umuhanzikazi Uwimana Angelique yavuzeko yuzuye ishimwe ku Mana kuko yagiye ibana nawe mu murimo wayo yamuhamagariye kandi ikamuha kuyikorera ashize amanga ati:"Maze imyaka isaga 5 nkora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi hari bamwe twatangiriye rimwe batakibirimo ,njyewe kuba ngishikamye ntabwo ari imbaraga zanjye ahubwo ni ubuntu bw’Imana kandi nanjye nayisinyiye ko ntazacogora kuyikorera mu buryo bwose Imana izanshoboza".


Korali Abakundwa na Yesu izafasha uyu muhanzikazi muri iki gitaramo
Uyu muhanzikazi yakomeje avugako muri iki gitaramo cyo kurikia Album ye bya mbere y’amajwi igizwe n’indirimbo 10 azafatikanya n’amakorali atandukanye arimo nka Korali Abakuindwa na Yesu na Iriba z’i Gasave ,Korali Havilla ya ADEPR Kumukenke hamwe n’abahanzi batandukanye nka Mazimpaka Patrick na Silas Nzahayo uzwi kw’izina ry’indirimbo yitwa ngo"Ibya Yesu ni kumurongo hamwe na Ev.Gihozo Josiane uzaba ari umwigisha w’ijambo ry’Imana".


Umuhanzikazi Uwimana Angelique azamurika Album y’indirimbo 10

UMVA ZIMWE MU NDIRIMBO Z’UYU MURIRIMBYI:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.