Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuhanzikazi Tonzi yavuze ingorane zo kuvugirizwa induru yahuye nazo azira kogosha ibitsike


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 August 2018 saa 06:19'

Tonzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze uburyo akirangiza amashuri yisumbuye mu 2003 yogoshe ibitsike bwa mbere ariko bikakirwa nabi n’abo baririmbanaga.

Icyo gihe, ni nabwo bwa mbere Tonzi yakabije inzozi zo mu bwana akabasha gukora urugendo rwa mbere mu ndege abifashijwemo n’umuririmbyi Minani Rwema umaze imyaka umunani apfuye.

Mu buhamya yatanze mu gitaramo cyo kwibuka no guha icyubahiro Minani Rwema Célestin, Tonzi yavuze ko agitangira ubuzima bwo kwibeshaho abikesha muzika, uyu mugabo yabimufashijemo mu buryo bukomeye ubwo yari Umuyobozi wungirije w’iyahoze ari Komine Kacyiru.


Tonzi usanzwe azwi mu muziki wo guhimbaza Imana yavuze uburyo yiyogoshe ingohe bamwe bakamutangarira

Yagize ati “Minani yaranshatse ambwira ngo ukore ibishoboka byose mu gitondo ungereho, yari visi meya wa Kacyiru narabyutse mu gitondo njya kumureba aranyicaza arambwira ati ‘hari abantu igihugu gishaka ko bagiserukira muri Congo Brazaville na Ethiopie kandi uri ku rutonde ninjye wagushyizeho.”

Tonzi avuga ko icyo gihe yabanje kwibaza byinshi nk’umuntu wari ukijijwe kandi n’imyumvire y’abantu yari ikiri hasi ku buryo bitari byoroshye ko muri korali bamuha uruhushya rwo kujya mu mahanga.

Ati “Naramubajije nti ese tuzajyana na bande? Ndamubwira nti ikibari cya korali sinzi ko bazakimpa. Minani arambwira ati ‘Imana yaturemeye kunezerwa kandi yaduhaye umugisha ufatika aya ni amahirwe ubonye kugira ngo ubashe kugera mu ndege ubashe kubona amafaranga. Minani ni we muntu watumye njya mu ndege bwa mbere.”

Yunzemo ati “Ntabwo nshobora kubyibagirwa yanshakiye Pasiporo vuba nari maze imyaka mbisengera nk’uko umwana wese agira inzozi ariko numvaga nzabigeraho nkuze. Hanyuma ibaze gukora ikiraka cya mbere bakaguhemba amadorali igihumbi.”


Tonzi yashimiye mu buryo bukomeye Minani Rwema wamufashije agitangira umuziki

Tonzi yavuze ko Minani yahinduye amateka ye amubwira ko ntawe ushobora kumuhagarika muri korali avuye mu butumwa bw’igihugu, ibintu byatumye afunguka amaso.

Yagize ati “Ayo mafaranga igihumbi cy’amadolari nkiyafata nari ndwaye akabati kabikwamo imyenda karimo n’indorerwamo, naragiye mu Gakinjiro ndapakira Daihatsu nk’umuntu uvuye muri misiyo.”

Yakomeje agira ati “Icyo gihe naje nahindutse nza nambaye manto kandi hari hashyushye. Icyitonderwa! Nza banyepiye (banyogoshe ibitsike)! Mpingutse muri korali bwa mbere bati ‘Mu izina rya Yesu!”

Tonzi yashimiye mu buryo bukomeye Minani Rwema wamufashije agitangira umuziki
Icyo gihe rwabaye urugamba rworoshye kuri Tonzi, bamwe mu bakirisitu basenganaga ntibumvaga na gato uburyo umukirisitu yakogosha ibitsike kandi ari ikintu gisanzwe, byaramugoye cyane dore ko ari nabwo bwa mbere yari atangiye kubyaza umuziki amafaranga no kwiyitaho.

Inkuru ya IGIHE

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.