Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Sinach na Rev Past Bonnke k’urutonde rw’ abantu 100 bavuga rikijyana ku isi

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Mu banyacyubahiro 100 bavuga rikijyana kurusha abandi ku isi uyu mwaka wa 2019, higanjemo n’abo muruhando rw’iyobokamana.

Umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,Sinach, Bishop David Oyedepo uyobora Living Faith Church, Reinhard Bonnke uyobora Christ For all Nations (CFAN), Bishop Dag Heward-Mills umuyobozi wa Lighthouse International, Nick Vujicic na Winnie Byanyima umuyobozi wa Oxfam International bari kuri uru rutonde rw’abantu b’ibyamamare kandi bubashywe kurusha abandi ku isi.

Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara n’ikigo kitwa Reputation Poll International muri uku kwezi, rwerekana abantu 100 babanyacyubahiro kandi bo kubahwa n’isi yose kubera ibikorwa by’indashyikirwa baba baragiye bakora birimo kubahiriza neza inshingano z’ibyo bashinzwe. Iki kigo gitangaza ko aba bantu baba ari intangarugero muri byose bakora kandi ko batoranywa hagendewe ku ishyirwamubikorwa ry’inshigano zabo bubahirije.

Uru rutonde rugizwe n’Abagore 39 ndetse n’Abagabo 61.
Uru rutonde kandi ruriho Umwamikazi w’Ubwongereza Queen Elizabeth II ari nawe ukuze cyane mumyaka kuko afite imyaka 92 y’amavuko naho umutoya mumyaka ni Umunyapakisitani Malala malala w’imyaka 21 y’amavuko.

Abayobozi b’Ibihugu naza Guverinoma bari kuri uru rutonde barimo: Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Sheikh Mohammed Bin Rashid Maktoum Umuyobozi wa Emirate of Dubai akaba kandi Visi President na Minisitiri w’intebe wa the United Arab Emirates, Sahle-Work Zewde President wa Ethiopia; Jacinda Ardern, Minisitiri w’intebe wa New Zealand na Justin Trudeau, Minisitiri w’intebe wa Canada.



Umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,Sinach na Reinhard Bonnke uyobora Christ For all Nations (CFAN) bari kurutonde rw’abantu 100 bavuga rikijyana kw’isi

Dore urutonde rw’Abanyacyubahiro 100 bubashywe kurusha abandi ku isi:

1.Abigail Johnson – Umuyobozi mukuru wa Fidelity Investments
2.Akinwumi Adesina – President wa AfDB
3.Akio Toyoda – President wa Toyota Motor Corporation
4.Amal Clooney – Barrister
5.Amina J Mohammed – Umunyamabanga mukuru wa UN
6.Ana Patricia Botin – Umuyobozi mukuru wa Santander Group
7.António Guterres – Umunyamabanga wa UN
8.Atifete Jahjaga – Yahoze ari President wa Kosovo
9.Bishop Dag Heward-Mills – Umuvugizi wa Lighthouse Chapel
10.Bishop David Oyedepo – Umuvugizi wa Winners Chapel
11.Catharine Drew Gilpin Faus – President wa Harvard University
12.Christiane Amanpour – Umunyamakuru kuri CNN
13.Dalai Lama
14.Denise Morrison – Yahoze ayobora Campbell Soup
15.Denzel Washington – Umukinnyi w’Amafilime
16.Ding Xuedong – Umuyobozi wa China Investment Corporation
17.Dirk Van de Put – Umuyobozi wa Mondelez International
18.Dr Denis Mukwege – Umudogiteri
19.Dr Judy Dlamini – Umuyobozi wa University of the Witwatersrand
20.Dr Paul Enenche – Umushumba mukuru wa Dunamis
21.Dr. Harbeen Arora – Uwashinze Women Economic Forum
22.Ed Sheeran – Umuririmbyi
23.Emma Watson – Umukinnyi w’Amafilime
24.Eric Thomas – Motivational Speaker
25.Evang. Reinhard Bonnke – Umushumba wa Christ for all Nations
26.Gary Vaynerchuk – Motivational Speaker
27.Ginni Rometty – Umuyobozi wa IBM
28.Graça Machel DBE – Uwashinze Africa Progress Panel
29.Haruhiko Kuroda – Guverineri wa Bank of Japan
30.Helen Clark – Umunyapolitiki muri New Zealand
31.Helen Sharman OBE – Umuhanga muby’Ikirere
32.Ian Khama – Uwahoze ari President
33.Ismail Ahmed – CEO, WorldRemit
34.Jacinda Ardern – President waNew Zealand
35.Jack Ma – Uwashinze Alibaba Group
36.Janet Yellen – Umuherwe
37.Jean-Claude Juncker – President wa European Commission
38.Jeff Weiner – Umuyobozi mukuru wa LinkedIn
39.Jim Yong Kim – Umuobozi wa Banki y’Isi
40.John Legend – Umuririmbyi
41.John Maxwell – Motivational Speaker
42.Joko Widodo – President wa Indonesia
43.Joseph Stiglitz – Umuyobozi muri Columbia University
44.Juan Manuel Santos – Uwahoze ari President wa Colombia
45.Justin Trudeau – President wa Canada
46.Justina Mutale – UwashinzeJustina Mutale Foundation
47.Kailash Satyarthi – Impirimbanyi muby’uburenganzira bw’Abana
48.Kenneth Copeland – Televangelist
49.Khaldoon Al Mubarak – MD, Mubadala Development Company
50.Kim Schofield – Member, United States House of Representatives
51.Klaus Schwab – Umuyobozi mukuru wa World Economic Forum
52.Kumail Nanjiani- Umunyarwenya
53.Lei Jun – Uwashinze Xiaomi Inc
54.Les Brown – Motivational Speaker
55.Liu Qing – President wa Didi Chuxing
56.Lubna Suliman Olayan – Businesswoman
57.Ma Huateng – Umuyobozi mukuru wa Tencent
58.Major Mariam Al Mansouri – Pilot
59.Malala Yousafzai – Impirimbanyi iyobora The Malala Fund
60.Mario Draghi – President
61.Mary Robinson – Umunyapolitiki wo muri Ireland
62.Melinda Gates – Philanthropist, Bill & Melinda Gates Foundation
63.Michael Bloomberg – Umuyobozi wa Bloomberg LP
64.Michelle Obama – Umugore wa Balack Obama
65.Mo Ibrahim – Founder, Mo Ibrahim Foundation
66.Muhammad Yunus – Founder, Grameen Bank
67.Mukesh Ambani – Chairperson, Reliance Industries Limited
68.Nadia Murad – impirimbanyi muby’uburenganzira bwa muntu
69.Nana Addo Dankwa Akufo-Addo – President, Ghana
70.Nancy Pelosi – Minority Leader, United States House of Representatives
71.Narendra Modi – Prime Minister, India
72.Nick Vujicic – Motivational Speaker
73.Nicole Kidman – Actress
74.Noura Al Kaabi – Minister, Culture and Knowledge Development
75.Nuseir Yassin – Vlogger
76.Oprah Winfrey – Umuyobozi wa Oprah Winfrey Network
77.Paul Kagame – President w’u Rwanda
78.Paul Romer – Senior Vice President, World Bank
79.Philip Ng Chee Tat – Umuyobozi wa Far East Organization
80.Pope Francis – Pope, Roman Catholic Church
81.Prince Harry & Meghan
82.Priyanka Joshi – Bio Chemist
83.Queen Elizabeth II
84.Ralph Hamers – Umuyobozi mukuru wa ING Group
85.Rev. Jesse Jackson – Impirimbanyi muby’uburenganzira bwa muntu
86.Robin Sharma – Motivational Speaker
87.Sahle-Work Zewde – President wa Ethiopia
88.Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum – Prime Minister, UAE
89.Sinach Joseph – Umuhanga mu ndirimbo
90.Sinead Burke – Umwanditsi
91.Strive Masiyiwa – Executive Chairman wa Econet Wireless
92.Sundar Pichai – Umuyobozi wa Google
93.Tatsumi Kimishima – Businessman
94.Tim Cook – Umuyobozi w’uruganda rwa Apple
95.Tony Robbin – Motivational Speaker
96.Wang Jianlin – Umuyobozi wa Dalian Wanda Group
97.Warren Buffett – Umuyobozi wa Berkshire Hathaway
98.Winnie Byanyima – Umuyobozi wa Oxfam International
99.Xi Jinping – President w’u Bushinwa
100.Zuzana Čaputová – President wa Slovakia

Ugchristiannews.com dukesha iyi nkuru ivuga ko cyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Sinach akimara kumenya ko ari kuri uru rutonde yateruye amagambo ati: “Buri munsi Imana iyo iturebeye muri Yesu Kristo itubonaho ikimenyetso cy’amaraso ye ikaba ariyo ubwayo igena ibidukwiriye, muby’ukuri ndanezerewe cyane kandi nshimye Imana ka yabonye ko ndi uwo kwizerwa ikangabira umurimo wayo, ikampa imbaraga zo kuwukora neza ari nayo mpamvu nanjye nisanze kuri uru rutonde ruriho abantu bakomeye kandi b’indashyikirwa nk’aba.”

Yanditswe na Fidele GATABAZI/IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO