Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Ruth Matete yasibye imbuga nkoranyambaga nyuma y’urupfu rw’umugabo we

Editorial , 16 April

Umuhanzikazi ubivanga n’ivugabutumwa mu gihugu cya Kenya Ruth Matete yasibye imbuga ze nkoranyambaga nyuma y’iminsi mike atangaje ko umugabo we yapfuye azize impanuka ya gaze yaturikiye mu nzu yabo.

Pasiteri Beloved John Apewajoye wari umugabo wa Ruth Matete byatangajwe ko yapfuye mu mpera z’icyumweru gishize azize impanuka y’iturika rya gaze nk’uko byatangajwe n’umugore we ndetse na raporo ya muganga.

Ikinyamakuru Pulse cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko uyu muhanzikazi wigeze no gutsindira irushanwa rya Tusker Project Fame yahise asiba imbuga nkoranyambaga ze zose nyuma y’urupfu rw’umugabo we.

Iki kinyamakuru kivuga ko impamvu uyu muhanzikazi yahisemo gusiba imbuga nkoranyambaga ze ari ubutumwa bw’abantu butari bwiza bagiye bashyira ku magambo yari yanditse agaragaza agahinda ko kubura umugabo we.

Bivugwa ko nyuma y’umunsi umwe Pasiteri Apewajoye yitabye Imana, umujyanama wa Matete yamwoherereje video yanacicikanye ku mbuga nkoranyambaga aho yarimo amusaba kudashyingura umugabo we hatarakorwa isuzuma ngo hamenyekane neza icyamwishe.

Uyu mujyanama we [Jessy McJessy] yashinje uyu muhanzikazi Matete kuba atarabanaga neza n’umugabo we ndetse ko yigeze no kumutera icyuma n’uyu mujyanama we ahibereye.

Jessy McJessy kandi avuga ko Matete yahishe iby’urupfu rw’umugabo we adashaka ko imiryango imenye ibiri kuba kandi impanuka yarabaye mu ntangiro za Mata 2020.

Pasiteri Apewajoye na Matete bashyingiranwe mu Ugushyingo 2019, mu birori byari binogeye ijisho byitabiriwe n’inshuti n’imiryango.

Pasiteri Apewajoye yari asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko ku wa 26 Mutarama 2019, agirwa Pasiteri mu Itorero rya Christ Nation.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO