Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Mahirwe Adeline yahuje imbaraga n’umuramyi Bikem muri gahunda bise ‘Igitondo cy’Amashimwe’

Editorial , 30 March

Umuhanzikazi Mahirwe Adeline yahuje imbaraga n’abarimo murumuna we ndetse n’umuramyi Bikorimana Emmanuel [Bikem] muri gahunda yo kwegera abakunzi b’umuziki wo kuramya no gihumbaza Imana binyuze kuri Youtube by’umwihariko muri ibi bihe abantu bakangurirwa kuguma mu ngo zabo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2020, nibwo Mahirwe usanzwe ubarizwa muri Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yatangije iyi gahunda bise ‘Igitondo cy’Amashimwe’ mu muziki wo mu buryo bwa Live uzajya unyuzwa kuri YouTube.

Ni umushinga azafashwamo n’Ubuyobozi bwa IYOBOKAMANA Ltd ifite IYOBOKAMANA.com na IYOBOKAMANA TV aho buri munsi mu masaha ya mugitondo by’umwihariko ku rukuta rwa YouTube hazajya hanyuzwa izi ndirimbo.

Umuyobozi wa IYOBOKAMANA Ltd, Joel Sengurebe yavuze ko bifuje gufasha abanyarwanda kuramya Imana no gusenga by’umwihariko muri ibi bihe bakangurirwa kuguma mu ngo zabo.

Yakomeje agira ati "Ni itsinda ry’abavandimwe, mbese ni umuryango uri mu rugo twatekereje gutangiza igitondo cy’amashimwe na IYOBOKAMANA TV, ntabwo ari ibintu bizarangirana n’iki gihe cya COVID 19.”

“Ni ibintu bizahoraho iteka aho buri gitondo abantu bazajya bitega igitondo cy’amashimwe ndetse tukazajya twifashisha abahanzi batandukanye n’ubwo wenda kuri ubu twatangiranye n’aba bahanzi n’ubundi basanzwe bari hamwe nk’umuryango.”

Aba batangiranye n’iyi gahunda bose ni abavandimwe dore ko Mahirwe ari umufasha wa Joel Sengurebe, mu gihe Bikem n’umucuranzi w’ingomba Iyabivuze Israel ari abavandimwe be naho uwitwa Immacule akaba murumuna wa Mahirwe.

Sengurebe yavuze ko by’umwihariko muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mungo badakwiye guhagarikwa umutima n’ibiri kuba ahubwo bafata umwanya wo kwegerana n’Imana no guhinduka.

Ati “Hari amahirwe y’uko iri joro rizacya igitondo kikaboneka abantu bakongera bagasubira mu kazi ibintu byose bikagenda neza. Ariko kandi bibe n’umwanya mwiza wo kwegerana n’Imana, abantu bihane bahinduke.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukubasaba gukunda ibi bintu, ubonye igitondo cy’amashimwe akibuka gusangiza abandi iyo video.”

Sengurebe yasabye kandi abantu bibuka gufasha abatishoboye ‘batabara abandi nabo bitabara’ kuko ibyago nk’ibi aba ari ibya bose kandi abafite ubushobozi bagomba kugoboka abatishoboye kugira ngo Imana izabone ibyo ibukiraho.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO