Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Laetitia yatangiye kwegereza ibihangano bye abakunzi babyo

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Umunyarwandakazi Dukundimana Laetitia ukorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cy’u Bufaransa yatangiye kwegereza abakunzi b’ibihangano bye yifashishije urubuga rwa YouTube.

Uyu muhanzikazi kuri ubu yashyize kuri uru rubuga indirimbo ye ‘Kwizera’ yakunzwe cyane mu myaka ibiri ishize ariko ikaba yacurangwaga ku ma radio itaboneka ku mbuga nka YouTube.

Laetitia yabwiye IYOBOKAMANA ko iyi ndirimbo ‘Kwizera’ yasohotse mu myaka 2 itambutse nka Audio ndetse yakiriwe neza ari nayo mpamvu yatumye atekereza kuyegereza abayikunze n’abandi benshi ishobora gufasha biturutse ku butumwa buyikubiyemo.

Yagize ati “Impamvu yaduteye kuyishyira kuri YoTube mbere itabagaho nagira ngo mbese uretse kuba wakumva ibihangano byanjye rimwe na rimwe ku ma radio ntahandi umuntu yabashaga kubikura.”

Yakomeje agira ati “Mu rwego rwo kwegereza abakunzi b indirimbo zihimbaza IMANA ( izo dukora twe ) twabonye ko ari byizaa kdi ari ngombwa ko nayo iba kurubuga igakomeza guhesha benshi umugisha.”

Reba hano indirimbo Kwizera y’umuhanzikazi Laetitia

Indirimbo ‘Kwizera’, ikubiyemo ubutumwa buboneka mu ijambo ry’Imana mu gitabo cya Bibiliya , mu Baheburayo 11:6 rivuga ngo “Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.”

Uyu muhanzikazi avuga ko yamaze igihe asoma iryo jambo nyuma aza kwigishwa n’Umwuka w’Imana ibigendanye no kwizera.

Ati “Nigishijwe n’Umwuka w’Imana ibigendanye no kwizera nuko ku musozo niyumvamo kubwira IMANA nti Nyongerera kwizera.”

Dukundimana Laetitia usanzwe akoresha izina rya Laetitia Mulumba avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo arakomeza kwagura no kumenyekanisha ibihangano bye no gukora umurimo mwiza uko Umwami Imana abimuhamagarira kugira ngo arusheho kuba umucyo w’Isi n’umugisha ku mahanga.

Uyu muhanzikazi afashwa mu bikorwa bye bya muzika n’umugabo we Producer Mulumba John uzwi cyane nka Bill Gates aho bakorera mu gihugu cy’u Bufaransa ari naho batuye kuva mu 2018

Umva indirimbo uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO