Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Grâce de Jésus yavuze isomo yigiye kuri Ben Kayiranga bakoranye indirimbo

Editorial , 1 week ago

Umuhanzikazi Uwambaje Marie Grace [Grâce de Jésus], uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashimye ubuhanga, umurava n’ukwicisha bugufi biranga icyamamare Ben Kayiranga bakoranye indirimbo.

Ben Kayiranga na Grâce de Jésus wamamaye ku izina rya Gaga bakoranye indirimbo yiswe ‘Je t’aime Jésus’ iri mu njyana ya Zouk iherutse gusohoka kuri ubu ikaba ikomeje kwishimirwa n’abantu benshi.

Ni indirimbo ya mbere aba bombi bagaragayemo muri uyu mwaka dore ko yashyizwe ku rukuta rwa YouTube ku wa 12 Werurwe 2020.

Ni indirimbo iri mu Gifaransa n’Ikinyarwanda, ibintu benshi bashimye bavuga ko ubutumwa bwiza bwo gushimira Umwami Yesu no kumugaragariza ko bamukunda buzagera kuri benshi ku Isi bumva izo ndirimi.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Grâce de Jésus yavuze ko gukora iyi ndirimbo byamubereye nk’urufunguzo rw’umuziki we yari amaze iminsi atagaragaramo cyane.

Yagize ati “Naherukaga gukora indirimbo mu 2019, ndi kumwe na Patient Bizimana ari nayo navuga ko yatumye Ben Kayiranga amenya, ariko muby’ukuri mu minsi mike maze nkoranye na Ben abantu benshi hanze y’u Rwanda batangiye kunyegera bansaba ko twakorana.”

“Navuga ko iyi ndirimbo nayifashe nk’urufunguzo rwo kwagura ubutumwa bwiza bw’Imana, haba mu Rwanda no mu mpande zose z’Isi.”

Iyi ndirimbo yakozwe mu gihe gito ubwo Ben Kayiranga yaherukaga mu Rwanda, yatunganyirijwe muri Country Record na Iyzo Pro naho amashusho yayo yatunganyijwe na Bob Chris Raheem.

Grâce de Jésus avuga ko mu bintu byamushimishije ari uburyo Ben Kayiranga yarinze isezerano yari yaramuhaye ubwo yamwegeraga akamubwira ko bazakorana indirimbo nyuma yo gushima impano ye biturutse ku ndirimbo ye na Patient Bizimana.

Ati “Ikintu cyanshimishije ni ukuntu Ben yari yarambwiye ko yifuza ko twakorana indirimbo kandi yagera mu Rwanda mu gihe gito cyane yari afite akabikora.”

“Namwigiyeho byinshi birimo uburyo aca bugufi, ni umuhanga kandi wongere ho ko ari icyamamare njyewe namenye nkiri muto ariko uburyo akorana n’abantu neza biratangaje.”

Uyu muhanzikazi watangiye umuziki mu 2012, ubwo yari akiri umunyeshuri yagiye ahura n’imbogamizi zirimo kubura abamufasha mu buhanzi bwe, bituma aza gufata ikiruhuko mu 2015 yongera gukora indirimbo 2019.

Yavuze ko mu 2020, afite gahunda yo gukomeza gushyira imbaraga mu kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi harimo kwifashisha ibihangano bye n’imbuga nkoranyambaga zisigaye zihuza imbaga cyane cyane urubyiruko.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO