Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Dukunde Laetitia yibukije abantu kubara iminsi yabo mu ndirimbo ye nshya

Ubwanditsi , 26 February

Umuhanzikazi , Laetitia Dukunde Mulumba ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo yise ’Iherezo’ yuje ubutumwa bwibutsa abantu kubara iminsi yabo no kwita ku iherezo ryabo kugira ngo rizabe ryiza.

Ni indirimbo ya kabiri uyu muhanzikazi ukorera umuziki mu Bufaransa ashyize hanze muri izi ntangiro za 2020, dore ko yaherukaga gukora iyitwa Kwizera yakoze mu ntangiro za Mutarama.

Uyu muhanzikazi ubifatanya no kwandika indirimbo avuga ko uyu mwaka afite intego yo gukora indirimbo nyinshi ari nayo mpamvu aahyize hanze indirimbo ebyiri mu mezi abiri atari asanzwe abimenyereweho.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, yavuze ko “Indirimbo njya kuyandika yanjemo nkuko izindi zosee ngirirwa ubuntu nkumva ziraje. ariko akenshi biba byavuye ku ijambo ry’Imana mba nasomye cyangwa ibihe byo gusenga mba nagize.”

“Hanyuma hari ukuntu nagiye nganira nabantu bigeze gukizwa bagezaho babivamo burundu hari nabo ntaganirije ariko nabonye babivamo bintera ubwoba Kuko mbere nabonaga bakunze umwami YESU numva mumutima ngize agahinda n ubwoba ko nanjye umunsi umwe nabivamo ariko numva simbyifuje.”

Uyu muhanzikazi uri kwitwara neza muri iyi minsi yavuze kandi ko muri rusange iyi ndirimbo kuri we ari isengesho rikome.

Yakomeje agira ati “Ntabwo nifuza kujya no kubaho mu bindi byantesha inzira y agakiza k IMANA Kuko karahenzee Abahamagawe ni benshi ariko abatowe ni bake bituma nifuza kuba muri abo bake ngasoza neza.”

Laetitia yasabye abumva iyi ndirimbo gukuramo ubutumwa bubibutsa kwita ku iherezo ry’ubuzima bwabo.

Ati “Ubuzima burimo ibicantege hagati mu rugendo ariko nibiza uzibuke ko ataribyo bisoza urugendo uzahaguruke ukomeze intumbero yacu ikwiye iyo kuzabana n Umwami IMANA . Ntidukwiye kubyibagirwa.”

Uyu muhanzikazi avuga ko mu bihe bya vuba abifashijwemo n’inzu itunganya umuziki ya Gates Sound Studio ikorera mu Bufaransa ya Producer Bill Gates Mulumba, bateganya gutangira gukora amashusho y’ibihangano bye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO