Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzikazi Aisha Kirabo Monica (Momo) yambitswe impeta y’urukundo n’Umufaransa (Amafoto)

Vincent Nsengiyumva , 5 days ago

Umuhanzikazi Aisha Kirabo Monica uzwi nka Momo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we wo mu Bufaransa witwa Fabien Schnell. Momo bamaze igihe mu rukundo.

Kirabo Monica yambikiwe impeta i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019.

Momo umaze iminsi mu Bufaransa aho yagiye kureba umukunzi we, yarangwaga n’akanyamuneza ubwo yamaraga kwambikwa impeta y’ikimenyetso cy’urukundo rudacagase.

Umuhanzikazi Aisha Kirabo Monica umaze igihe kinini mu munyenga w’urukundo n’Umufaransa Fabien Schnell, nyuma yo kwambikwa impeta yavuze ko ari umunezero udasanzwe kuri we kubw’intambwe we n’umukunzi we bateye.

Uyu muhanzikazi Momo usanzwe ari umukirisitu mu itorero New Life Bible church rya Kicukiro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zo kureamya no guhimbaza Imana zirimo ’Umukunzi’, ’Niwe Yesu’ n’izindi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO