Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzi Yannick Dushime yashyize hanze indirimbo ‘Uzongera gukora’ ishimangira gukora kw’Imana-YUMVE

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuhanzi w’umunyempano Yannick Dushime ubarizwa mu itorero rya Zion Temple Kimironko yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Uzongera gukora’ ivuga ku gukomera kw’Imana.

Umuramyi Yannick Dushime ni umucuranzi wa guitar akaba n’ umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana ubikunda kandi ubifitiye umuhamagaro.

Uyu musore wamaze gushyira hanze indirimbvo nshya yise Uzongera Gukora, avuga ko yari amaze iminsi atagaragara mu muziki kubera impamvu z’akazi ndetse na gahunda yari yarihaye yo kwicara agatekereza neza uburyo yakagura ibikorwa bye bya muzika.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, ubwo yatugezagaho gahunda afite ndetse n’indirimbo ye nshya yashyize ahagaragara.
Yavuze ko ahagurukiye gukora ubudahagarara ndetse agakora indirimbo nyinshi nk’uko Imana yazimuhaye.

Yakomeje avuga ko yamaze kubona abamufasha mu gukora indirimbo nziza bityo ko yizeye ko ejo he mu murimo w’Imana ari heza .

Yagize ati “ Ubu namaze kubona umurongo uhamye wo gukomeza gukorera Imana binyuze mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana.”

Iyi ndirimbo yise ‘Uzongera Gukora’ ije ikurikira iyitwa ‘Kuki Urirayashyize’ ari nayo yabanje gukora mbere.

Umuhanzi Yannick Dushime avuga ko yagarutse mu muziki ubudasubira inyuma

UMVA HANO INDIRIMBO ’UZONGERA GUKORA’ YA YANNICK


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO