Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzi Jacques Marius yashishikarije abantu guhamya Kristu mu bikorwa

Editorial , 6 days ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kamana Jacques Marius yashyize hanze indirimbo ishishikariza abantu kuba abahamya ba Kristu by’ukuri ariko by’umwihariko babishyira no mu bikorwa.

Iyi ndirimbo y’uyu muhanzi ubifatanya no gucuranga guitar na piano yagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, yitwa ‘Umuhamya’.

Yabwiye IYOBOKAMANA, ko iyi ndirimbo yayikoze agamije kwibutsa abantu kuba abahamya ba Kristo by’ukuri kandi bakajya bibuka no kubishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ugushishikariza abantu kuba abahamya buzuye ba Kristu by’umwihariko mu bikorwa! Tukagarahaza Kristu mu bikorwa no mu magambo.”

Indirimbo ‘Umuhamya’ yakorewe muri Level9 Record itunganywa na Jimmy Pro.

Jacques Marius asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo ‘Kuba umugabo, Mu nzu yawe, Iyo ngusanze, Mbahaye itegeko n’iyitwa Amahoro yuzuye.

Ni umucuranzi wa guitar, Piano akaba abyifashisha muri muzika ye.

Ibikorwa by’uyu muhanzi biboneka ku mbuga ze zirimo YouTube Channel ye ya ‘Jacques Marisu’, ndetse n’imvuga zirimo Instagram.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO