Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuhanzi Isaac Kayisire abinyujije mu ndirimbo yashimangiye gukomera kw’Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 October 2018 saa 04:50'

Umuhanzi Isaac Kayisire akomeje gutera intambwe ishimishije muruhando rwa muzika yo kuramya no guhimbaza Imana ,nyuma y’izindi ndirimbo yagiye akora zigakundwa n’abatari bake,ubu noneho yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ngo "Hari Imana " yiganjemo amagambo yo guhumuriza abanyamibabaro ababwirako mw’ijuru hari Imana ifite imbaraga zitarondoreka kandi zikora ibikomeye.

Isaac Kayisire ni umuririmbyi mushya w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,uyu akaba ari umukristo wo mw’itorero rya ADEPR mu Nyakabanda watangiye kuririmba akiri umwana muto w’ishuri ryo ku cyumweru, uko yakuraga niko impano yo guhimba indirimbo n’ibindi yagiye ikura ,ibi byose byiyongera ageze muri Secondaire aho yagiye ahuimba indirimbo zitandukanye zigakundwa kandi zikanahabwa ibihembo.


Umuhanzi Isaac Kayisire arakataje mw’iterambere rya Muzika ihimbaza Imana

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Isaac Kayisire ubwo yadushyikirizaga iyi ndirimbo ye nshya yise ngo "Hari Imana " yavuzeko yuzuye ishimwe ku Mana kuko ijya igenda imwiyereka mu murimo wayo kandi uko iminsi ishira ikaba igenda imuteza intambwe:"Ati narangije kwiga umwaka ushize wa 2017 mpita nkora indirimbo nise ngo Yesu n’umugabo maze mu minsi yashize nsohora indi nise ngo "Wambohoje Urukundo " nakoranye na Dany Mutabazi ,ubu rero nkaba nzanye ubutumwa bushya bubumbiye muri iyi ndirimbo nshya yitwa ngo "Hari Imana ".

Uyu muhanzi yakomeje avugako iyi ndirimbo yise ngo Hari Imana irimo ubutumwa bwo guhumuriza abanyamibabaro no guhembura imitima itentebutse kuko yujemo amagambo avuga ku gukomera kw’Imana yo mw’ijuru nkaho ndirimba ngira nti:"Mw’ijuru hari Imana kandi irakora,ifite imbaraga zitarondoreka".

Iyi ndirimbo ikomeza yumvikanamo amagambo ahumuriza nkaho uyu muhanzi aririmba ati:"Nonese uherahe utinyisha ibibazo byawe kandi bitaruta namba icyo Imana igushakaho .

Isaac Kayisire yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko akomeje umushinga wo gutunganya n’izindi ndirimbo kuko yifuza ko umuziki we wo kuramya no guhimbaza Imana watera imbere umunsi ku munsi ndetse no mu mezi make akaba byibuze afite Album y’indirimbo 10 .



Umuhanzi Isaac Kayisire intore nshya muri muzika ihimbaza Imana

UMVA IYI NDIRIMBO ISAAC KAYISIRE YISE NGO "HARI IMANA":

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.