Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuhanzi Innocent Muvunyi uba muri Zambia yasohoye indirimbo ihamagarira abantu kuza kuri Yesu


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 January 2019 saa 05:20'

Umuhanzi Innocent Muvunyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya yise Ngwino ikozwe mu buryo bw’amashusho-nyandiko ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu kuza kuri Yesu.

Iyi ndirimbo ya Muvunyi yasohotse kuri uyu wa 16 Mutarama 2019 ikaba ifite ubutumwa bubwira abantu ibyiza byo kuba muri Yesu.

Uretse ibyo kandi iyi ndirimbo ihamagarira abantu kumusanga kuko ari we buhungiro bw’ibibazo n’amakuba agera ku nyokomuntu bityo ngo umusanze wese akamwakira ahinduka umuhamya wo kuvuga ibyo yaboneye muri we.


Umuhanzi Innocent Muvunyi akorera umuziki muri Zambia

Amwe mu magambo akubiye muri iyi ndirimbo aragira ati: “Yesu ni we rutare nubatseho…mu makuba amba hafi, ntacyo ntinya ndi kumwe na we…ambereye byose, ngwino nawe uraba umuhamya wo kubihamya wiyumvire umunyenga wo gukundwa. Yesu ni inshuti nya nshuti nta na kimwe uzamuburana…”

Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Pacento usanzwe umenyerewe mu gutunganya imiziki.

Indirimbo “Ngwino” ije ikurikira indi yasohoye mu minsi ishize yitwa “He isi” yasohoye mu minsi ishize. Izi ndirimbo zizaba ziri ku muzingo w’indirimbo ze ategura gushyira ahagaragara mu minsi iri imbere.

Innocent Muvunyi ni umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki we mu gihugu cya Zambia aho asigaye anakorera akazi ke ka buri munsi nk’umuganga.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.