Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzi Habiyaremye Augustin yavuze aho yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo ‘Bizavaho’

Editorial , 2 weeks ago

Umuhanzi Habiyaremye Augustin [Bizavaho], uririmba izo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko ajya gukora indirimbo ye yise ‘Bizavaho’ yashatse guhumuriza abari mu byago ababwira ko Imana izagera umunsi ikabibavanamo.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yavuze ko ishingiye ku buhamya bw’ibyo yanyuzemo mu buzima ariho yahise abona ko Imana hari aho ikura umuntu ikamugeza ahandi.

Yagize ati “Numvise ko hari ibintu bizavaho, ntekereza ko hari ukuntu Imana ijya ibigenza bikavaho. Rero nayihimbye mbwira abantu ngo ibibaremereye byose bizavaho.”

Habiyaremye ubarizwa mu Itorero rya ADEPR Nyakabanda ku Mudugudu wa Munini afite indirimbo zirimo Bizavaho ndetse n’iyitwa ‘Ibasha Gukora’.

Uyu muhanzi ubifatanya n’ivugabutumwa avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka azakomeza gukora indirimbo zitandukanye mu rwego rwo gukomeza kogeza inkuru nziza ya Kristo.

Indirimbo ze kuri ubu ziboneka kuri YouTube Channel ye ‘Augustin Bizavaho’.

Reba hano ubuhamya bwa Augustin ‘Bizavaho


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO