Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzi Gakunzi M Willy yavuze ahari ubuhungiro mu bihe bikomeye Isi irimo

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Willy Makuza Gakunzi yifashishije indirimbo ye nshya abwira abatuye Isi ko mu mababa y’Umwami Yesu ariho hari ubuhungiro.

Gakunzi ukorera umuziki mu gihugu cya Canada ari naho atuye yashyize hanze iyi ndirimbo yise‘Mu mababa yawe’, ku wa 11 Werurwe 2020.

Iyi ni indirimbo yanditse ari kumwe n’umufasha we Estelle witabye Imana ariko ahitamo kuyishyira hanze muri iyi minsi Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus mu rwego rwo guhumuriza abantu.

Yabwiye IYOBOKAMANA ko iyi ndirimbo yayikoze agamije guhumuriza abatuye Isi by’umwihariko muri ibi bihe bugarijwe n’ibibazo birimo ibyorezo ko hari ubuhungiro.

Yagize ati “Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni ubwo gukangurira abantu nanjye ubwanjye gukomeza kuguma mu mababa y’isumbabyose.”

“Mu isi duhura na byinshi biduhagarika imtima murabona icyorezo isi iri guhangana nacyo, ni amakuru y’incamugongo ariko abari mu mababa y’isumbabyose babona amahoro.”

Yakomeje avuga ko “Ni isengesho hagati y’umutima w’umuntu n’Imana, icyo numva umuntu yakuramo ni umutima ugumana n’Imana, kuyiramya no kuyitakira kugira ngo uru rugendo yadusizemo muri iyi si tuzarwitwaremo neza.”

Gakunzi usanzwe ari umuyobozi w’Umuryango udaharanira inyungu, Heart of Worship in Action Foundation ufite icyicaro muri Canada, yavuze ko iyi ndirimbo mu mababa yawe yakozwe na Kibwe Thomas uhagarariye Heaven Sound Studio.

Uyu muhanzi avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo ateganya gukomeza gukora ivugabutumwa ageza inkuru nziza ku mahanga yose.

Gakunzi M Willy kandi ari gukora umushinga wa alubumu kuri ubu amaze gukoraho indirimbo ebyiri, mu gihe izindi ateganya kuzarangiza ku zikora hagati mu mwaka utaha ari naho azayimurika.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO