Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzi Bigizi Gentil n’umuryango we bari kubarizwa muri Amerika aho bagiye gutura

Ubwanditsi , 1 month ago

Bigizi Gentil umuhanzi mu muziki wa Gospel akaba n’umwanditsi w’umuhanga uzwi cyane nka Kipenzi ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umuryango we aho bagiye gutura.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kipenzi, ’Yesu arabaruta’, ‘Ntacyo mfite’, ‘Tujyane’ n’izindi yageze muri Amerika ku wa 28 Mutarama 2020.

Bigizi yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru ko bagiye gutura muri Amerika muri Leta ya Indiana ari naho ateganya gukomereza ibikorwa bye bya muzika.

Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Inzandiko’ ari kumwe na Tubi Alvis bakoze mu ntangiro z’uyu mwaka dore ko yaje kujya kuri YouTube ku wa 14 Mutarama 2020.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO