Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Umuhanzi Albert Niyonsaba yatangije umushinga w’ubukwe avuga k’umukunzi we yakuye mu bakobwa basaga ama Miliyoni — AMAFOTO+VIDEO


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 September 2018 saa 11:14'

Umuhanzi Albert Niyonsaba wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangije umushinga w’ubukwe bwe n’umukunzi we Clarisse Nyirabahizi,ibirori byabo bikaba byabimburiwe no kwerekanwa imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Kacyiru aho Albert abarizwa ndetse berekwa ubwuzu n’imbaga y’abakristo ko bishimiye ubukwe bwabo .


Umuhanzi Albert Niyonsaba n’umukunzi we Clarisse Nyirabahizi batangije umushinga w’ubukwe

Ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki 09 Nzeri 2018 mu materaniro ya kabiri aba ku Kacyiru niho aba bombi berekwanwe imbere y’abakirsto ba ADEPR Paruwasi ya Kacyiru ku mudugudu wa Kanserege ari na ho Albert asengera ndetse aririmba mw’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana.

REBA VIDEO YO GUTANGIZA UBUKWE BWA ALBERT NIYONSABA:

Ubukwe bwa Albert Niyonsaba na Clarisse Nyirabahizi buzaba kuwa 08 Ukuboza 2018.

Umuhanzi Albert Niyonsaba mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko yahisemo Clarisse Nyirabahizi kuko ariwe umubereye mwiza imbere n’inyuma kandi yijuje byose yifuzaga kumukobwa bazabana nk’umugore n’umugabo

Ati: “Ni umukobwa mwiza muri byose yubaha Imana nanjye akanyubaha ndetse afite indangagaciro z’umunyarwandakazi ubereye urugo akaba kandi ari n’umukristo mwiza wubaha Imana bityo kuko nanjye nyubaha tuzuzuzanya muri byose.

Umuhanzi Albert Niyonsaba n’umwanditsi ,akaba umucuranzi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye mu ndirimbo nka Duteraniye, Umpe kwitonda” , Tuyobore, Bigarure n’izindi zitandukanye.







Inshuti n’abavandimwe bari bagaragiye Albert Niyonsaba na Clarisse Nyirabahizi

REBA VIDEO YO GUTANGIZA UBUKWE BWA ALBERT NIYONSABA:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.