Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzi Albert Niyonsaba n’umufasha we bibarutse imfura

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umuhanzi Albert Niyonsaba wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, n’umufasha we Clarisse Nyirabahizi bari mu byishimo bidasanzwe byo kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa.

Albert Niyonsaba na Clarisse Nyirabahizi bamaze kwagura umuryango, basezeranye imbere y’Imana n’imiryango kuwa 08 Ukuboza 2018 mu birori byabereye i Kigali.

Aba bombi bari bamaze iminsi bategezanyije amatsiko n’urugwiro rwinshi imfura yabo, kuri uyu wa kane tariki 19 Nzeri 2019 nibwo Imana yabahaye umwana w’umukobwa.

Umuhanzi Albert Niyonsaba warushinganye na Clarisse nyuma y’igihe kinini bakundana, yigeze kubwira IYOBOKAMANA.COM ko yamuhisemo kuko ariwe umubereye mwiza imbere n’inyuma kandi ko yujuje byose yifuzaga ku mukobwa bazabana nk’umugore n’umugabo.

Yagize ati: “Ni umukobwa mwiza muri byose, yubaha Imana nanjye akanyubaha ndetse afite indangagaciro z’umunyarwandakazi ubereye urugo akaba kandi ari n’umukristo mwiza wubaha Imana ."

Umuhanzi Albert Niyonsaba wamaze kwibaruka, ubusanzwe ni umwanditsi, akaba umucuranzi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo ’Duteraniye’, ’Umpe kwitonda’ , ’Tuyobore’, ’Bigarure’ n’izindi zitandukanye zagiye zikundwa cyane.

Umuramyi Albert Niyonsaba n’umufasha we Clarisse Nyirabahizi bibarutse imfura


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO