Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanuzi Cyuzuzo Enock yatumiye umunyabitangaza Pastor Emma Ntambara mu giterane cyo kubohoka

Ubwanditsi , 3 months ago

Prophet Enock Cyuzuzo uyobora itorero God’s Power Ministry yateguye igiterane cyiswe ’Kora kuri Yesu Ubohoke’ yatumiyemo abavugabutumwa bakomeye barimo Pastor Emma Ntambara wo mu Rwanda, Pastor Babise Paul wo muri Uganda n’abandi.

Iki giterane kizaba ku wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 kikabera ku Gisozi ku aho God’s Power Ministry ikorera,gifite intego nyamukuru yo kubohora no gukiza indwara binyuze mu mbaraga z’amasengesho y’aba bakozzi b’Imana.

Uretse aba bahanuzi bazabwiriza ubutumwa bwiza, hatumiwemo abaririmbyi n’amakorali atandukanye nka Upendo choir, Strong Tower Ministries n’umuhanzi Yves Ndahiro.

Prophet Enock Cyuzuzo avuga ko iki giterane kizaba gifite insanganyamatsiko iboneka muri Luka 8: 43.

Mu kiganiro yagiranye na Iyobokamana, Prophet Enock Cyuzuzo yasimangiye ko abazitabira iki giterane bazabohoka imitima, abarwayi bagataha bakize, kuko ngo hazabeera ibitangaza bikomeye.

Yagize ati"Abantu bazabohoka, bakire indwara, Imana izakora ibitangaza bikomeye. Abantu bazasubizwamo imbaraga mu buryo bw’Umwuka. Hazaba hari ijambo rihindura ubuzima bw’abantu."

Iki giterane kitezwemo kubohoka no gukira indwara zinyuranye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO