Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umugore wa Apôtre Masasu yamuteye imitoma imbere y’ikoraniro

Editorial , December 2019

Umuyobozi w’ Itorero ry’Isanamitima, Evangelical Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu bizihije isabukuru y’imyaka 30 bamaze babana nk’umugore n’umugabo.

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019, aba bombi bizihije isabukuru y’imyaka 30 ishize babana nk’umugore n’umugabo ndetse bishimira ibyo Imana yabakoreye mu rugendo rw’ubuzima bwabo.

Intumwa y’Imana Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu bizihiza imyaka 30 y’urushako, bafitanye abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu.

Ibirori byo kwishimira ibyiza Imana yabakoreye mu myaka 30, ishiza babana byabereye i Masoro ku cyicaro gikuru cy’itorero ERC Rwanda byitabirwa n’imbaga y’abakristo barisengeramo ndetse n’abantu b’ingeri zitandukanye bari bahawe ubutumire bwo kwifatanya n’umuryango wa Masasu.

Pasiteri Lydia yashimye Imana yamuhaye umugabo mwiza wemeye kumukunda, akamubera inshuti kandi yamufashije kuryoshya urugendo rw’ubuzima n’aho byabaga bitoroshye.

Yongeye gushimangira ko amukunda kandi azahora amukunda.

Yakomeje agira ati “Nashakaga kumubwira ikintu[....] Naragukunze! Nashakaga andebe mu maso neza! Uri indabo zavuye mu Ijuru, uri impano y’ubuzima bwanjye, niba uyu munsi nuzuza imyaka 50, hafi 30 yose twarabanye.”

“Ndashima Imana cyane kuko wemeye kumbere inshuti, igihe cyose numvaga naniwe ubuzima, wari hafi yanjye., wampanaguye amarira, waranejeje ni wowe papa w’abana banjye. Nk’uko abandi bose babivuze ndakubaha, uri umutware udasanzwe, ufite umutima wankunze. Narakubwiye ndashaka kugira umutima nk’uwawe. Ndagushimiye ko wankunze.”

Pasiteri Lydia yavuze ko basezeranye kubana akaramata kandi n’Imana izabibafashamo bakazagera ubwo bizihiza isabukuru y’imyaka 100 babana.

Ati “Ukunze kuvuga ngo tuzizihiza imyaka 100. Ariko reka nkubwire, ndagukunda kandi nzakomeza kugukunda, Imana yo mu ijuru izanshoboza kugukunda, ntugire ikibazo cyo kujya gukorera Imana kuko wa mutima ufite wo kuyikorera, Uwiteka yarawumpaye, nzagushyigikora, nzakuba hafi, Imana yo mu ijuru izamfasha kukunezeza.

Yakomeje agira ati “Ni wowe Papa w’abana banjye, ndashima Imana kuko ntan’umunsi umwe ndifuza undi muntu kuko uri impano, nyuma ya Kristo ni wowe mukunzi wanjye. I love you! Je t’aime [.....].”

Umugore wa Masasu yongeye gushimira ababateguriye ibirori avuga ko ku munsi nk’uyu yatekereje kongera kubwira umugabo we ko amukunda.

Ati “Ni ubwa mbere nakoze ibi birori kuva twashakana, iyo ubona nambaye gutya, ndashaka kubwira Imana nti ‘Aleluya, wanejeje. Hari igihe najyaga mu birori by’abizihije imyaka 15, cyangwa 10......”

Apôtre Masasu nawe yafashe umwanya ashimira abakristo abereye umushumba bamuteguriye ibi birori, ashimangira ko abakunda kandi ashimira Imana yabamuragije.

Yavuze ko umugore we ari igitangaza kandi nawe azamukunda kugeza mu myaka 100.

Apôtre Yoshua Ndagijimana Masasu bakunda kwita Daddy yavutse mu mwaka 1960, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu. Magingo aya Apotre Masasu afite imyaka 58 y’amavuko.

Mu mwaka wa 1989 ni bwo yashakanye na Lydia Masasu, kugeza ubu bamaranye imyaka 29, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Deborah Masasu, Joshua Masasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu.

Apôtre Yoshuwa Masasu Ndagijimana ni we watangije itorero Evangelical Restoration church, itorero ryagize uruhare runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iri torero, kugeza ubu rifite insengero zisaga 60 ku isi, zose zikaba ziyoborwa na Apotre Yoshuwa Masasu.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO