Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umugabo yapfiriye mu isanduku yashyizwemo na Pasiteri agira ngo abeshye abayoboke be ko azura abapfuye

Ubwanditsi , 1 week ago

Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yapfiriye mu isanduku nyuma y’uko pasiteri amuhaye amafaranga ngo amufashe ajye mu isanduku kugira ngo abeshye abakirisitu ko yakoze ibitangaza byo kuzura umuntu witabye Imana.

Ibi byabaye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize tariki 28 Mutarama 2020 mu mujyi wa Abuja aho bivugwa ko uyu mupasiteri witwa Bishop Emanuel Esezobor uyobora itorero ryitwa Firehouse church yahaye uwo mugabo amanayira ibihumbi 500.

Gusa ngo ibyo bitangaza by’ibihimbano ntibyaje kugerwaho kuko uwo mugabo nyuma yabuze umwuka ahita apfira muri iyo sanduku.

Umwe mu babibonye witwa Chinasa yanditse agira ati”Dore umupasiteri wo muri Abuja wemereye umucuruzi amanayira ibihumbi 500 kugira ngo amwifashishe mu bitangaza ariko biza kugenda nabi”.

Chinasa yakomeje avuga ko uwo mupasiteri yamuhaye ibyo bihumbi kugira ngo amwifashishe mu bitangaza. Uyu mucuruzi yari yasabwe kumera nk’umuntu wapfuye maze pasiteri akaza kumuzura akongera akaba muzima.

Ku bw’amahirwe make, umucuruzi yapfiriye mu isanduku mbere y’uko igihe kigera ngo pasiteri akore igiterane kuri sitade ya Abuja. Umugore w’uwo mucuruzi yahise yiyambaza polisi ngo ijye muri icyo kibazo maze uwo mupasiteri w’ikinyoma ahita atabwa muri yombi. Bishop Emanuel Esezobor uyobora itorero ryitwa Firehouse church


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO